SACA ihangayikishijwe n’ingaruka COVID-19 izagira ku bakinnyi bakinira mu Bwongereza

Umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket muri Afurika y’Epfo, SACA, Andrew Breetzke, avuga ko bahangayikishijwe n’ingaruka icyorezo cya Coronavirus/COVID-19 kizagira ku bakinnyi ba Cricket babarizwa muri Afurika y’Epfo ndetse n’abakinira mu Bwongereza.

Ikigo cy’imikino cy’u Bwongereza na Wales ECB cyatangaje ko igihe cy’imikino y’intara kigomba gutangira ku ya 28 Gicurasi bitandukanye na 12 Mata kubera ikwirakwira rya Coronavirus.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yatangaje ingamba zikaze zo guhagarika imikoranire y’imibereho nk’uburyo bwo kugabanya ikwirakwizwa rya virusi yanduye.

Breetzke yavuze ko SACA yafashijwe nuko shampiyona y’imbere mu gihugu yari hafi kurangira, ati “Twagize amahirwe ko ikibazo cyatangiye igihembwe cyacu kirangiye‚ kandi guhungabana bikaba bike”.

Akomeza agira ati “iki cyemezo kizagira ingaruka zitaziguye ku bakinnyi benshi bo muri Afurika y’Epfo bafite amasezerano mu Ntara no mu Bwongereza. SACA ikomeje kwifatanya n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi Mpuzamahanga babigize umwuga (FICA)”.

Anongeraho ko ubuzima n’umutekano by’abakinnyi bidashobora kuganirwaho kandi SACA rero yashyigikiye icyemezo cya Cricket SA cyo gukura Proteas Men mu Buhinde no guhagarika umupira mu gihe cy’iminsi 60.


Perezida wa SACA, Andrew Breetzke

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Reba uko byifashe mu Mujyi wa Kigali utarangwamo urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo