Rutsiro: Ibiryabarezi biri gusenya ingo byazimaze

Akagari ka Kigwa Umurenge wa Murunda akarere ka Rutsiro mu isoko rya Kajugujugu haravugwa umukino w’imashini abantu bashyiramo amafaranga bakunda kwita IBIRYABAREZI abagore bakavuga ko aho bukera izi machine ziraza kubasenyera dore ko ngo abagabo babo bari kwirirwa bakina uyu mukino wo ku machine wamamaye nk’ikiryabarezi bityo ugasanga imitungo y’urugo usanga bayijyana kuyikina.

Kuri izo machine aho baba bategereje inyungu nyinshi ariko ntibazibone ahubwo bagataha amaramasa. Umwe mu bagore bafite abagabo bakina uyu mukino bita ikijyabarezi yabwiye Umubavu.com ko kuva izi machine zagera muri iyi centre ya Kajugujugu umugabo we ntamafaranga akizana murugo ngo kuko usanga n’imitungo yo murugo ayigurisha akayajyana kuri izo machine bashyiramo ibiceri kugirango
amafaranga yabo yunguke menshi ariko ngo aho kunguka barahomba.

Yagize ati “umugabo wajye ntamafaranga akizana murugo aho kuyazana ayajyana mu Kiryabarezi [ …..] twari dufite intama nayo arayigurisha ayajyana mu Kiryabarezi no ne dusigaranye amara masa ”.

Umwe mu bacukura amabuye y’agaciro muri aka gace yavuze ko aho izi machine zagereye muri aka gace usanga abahaturiye birirwa bashyiramo amafanga kugirango babone meshi ariko ngo abenshi barahomba dore ko hari n’abava mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro amafaranga babonye bakaza kuyakina mu Biryarezi.

Yagize ati “hari igihe umuntu ava gucukura amabuye yagera hano hakayakina mu kiryabarezi agataha amaramasa ntagire n’ibirayi acyura murugo”.

Umunyamabanga nshigwa bikorwa w’akagari ka Kigwa yemereye Umubavu ko izi machine ziri muri aka gace ariko avuga ko ntamakuru y’uko izi machine ziri gusenya ingo afite.

Akomeza avuga ko mu nama y’umugoroba wababyeyi bagirana n’abaturage buri wa kabiri babagira inama zokudasesagura ahubwo bakiteza imbere.

Yagize ati”izo machine zirahari ariko ntamuntu numvise wasenye kubera izo machine […] umugoroba w’ababyeyi tugirana n’abaturage niho ducocera ibibazo bijyanye n’imiryango”. Izi machine zizwi ku izina ry’ibiryabarezi usanga abazikina bataka ubukene nyuma yo gukina uyu mukino bamwe usanga bagurisha inka,inzu,imirima kugirango babone ayo gushora muri uyu mukino bita ikiryabarezi ariko abatsinda muri uyumukino ni ngereri.

By NTIBITONDERWA Desire





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Theohile Kuya 13-08-2018

ikiryabarezi ni nka nyabarongo yicca uyizaniye.