Rutanga wari Kapiteni wa Rayon Sports yasinyiye Police FC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, Eric Rutanga wari Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yayisohotsemo asinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Police FC.

Uyu musore wari usigaje umwaka umwe muri Rayon Sports, yasinye muri Police FC bitewe n’uko ibiri mu masezerano ye n’ikipe yari abereye kapiteni bitubahirijwe.

Eric Rutanga abaye umukinnyi wa Kabiri Police FC ikuye muri Rayon Sports nyuma ya Iradukunda Eric Radou ukina inyuma ahagana iburyo mu gihe Eric Rutanga akina inyuma ahagana ibumoso.

Ku wa 05 Nyakanga 2019, ni bwo Eric Rutanga yari yongereye amasezerano muri Rayon Sports nyuma yo gusoza imyaka ibiri yari yasinye ayizamo mu 2017 avuye muri APR FC. Icyo gihe yabasinyiye imyaka ibiri (2019-2021).

Gusa kuko ikipe ya Rayon Sporst itamuhaye amafaranga yose yamugombaga, Rutanga yahise afata umwanzuro wo kujya ahandi bityo asinyira Police FC.


Rutanga Eric ahererekanya amasezerano na Perezida wa Police FC ACP Jean Bosco Rangira

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo