Rutanga Eric yanyomoje amakuru amwerekeza muri Yanga SC

Nubwo bimwe mu bitangazamakuru byakomeje kuvuga amakuru yerekeza Rutanga Eric, Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports mu ikipe ya Young Africans, nyiri ubwite yanyomoje aya makuru avuga ko nta biganiro yigeze agirana n’iyi kipe yo muri Tanzaniya ko ahubwo iyi kipe yavuganye na Rayon Sports ariko ntihagira ikivamo.

Hari n’abanditse ko yamaze kumvikana na Yanga SC ku buryo yayerekezamo ariko yanyomoje aya makuru icyakora yemeza ko hari ibiganiro byabaye ku makipe yombi.

Amakuru avuga ko Rutanga Eric yamaze kuvugana n’ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania yasakaye hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru, bivugwa ko iyi kipe yifuza kumusinyisha mbere y’uko isoko ry’igura muri Tanzania rifunga muri uku kwezi.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, Rutanga, yanyomoje aya makuru, avuga ko nta biganiro byizege biba hagati ye n’iyi kipe yo muri Tanzania.

Ati "Ariya nayafata nk’ibihuha, ntabwo njyewe nerekeje muri Yanga SC, njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports. Hagize n’ibiganiro bibaho bavugana n’Abayobozi kuko njye sindavugana nayo, mfite imyaka ibiri ya Rayon Sports, ntabwo ndi umukinnyi wigurisha.’’

Rutanga yemeje ko hari ibiganiro byabaye hagati y’Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa Yanga SC ikinamo Sibomana Patrick, ariko nta cyo byatanze.

Ati ’’Yanga SC mu mwaka ushize yigeze kunshaka ntibyakunda kuko nahise nerekeza muri Zambia, naho ntibyakunda ndagaruka. Baguze undi mukinnyi ntibyamuhira ni yo mpamvu ubu banyifuza.‘’

‘’Abafana baranshaka, na Papy [Sibomana] tujya tuvugana. Perezida wa Yanga SC yaraje aganira n’uwa Rayon Sports, ariko ibyo baganiriye ntabwo byaciyemo. Njye ntabwo navuga ngo navuganye na bo, n’ibizaba byaba ku ruhande rw’Ubuyobozi.’’

Rutanga wifuzwaga na Nkana FC yo muri Zambia ku mpera z’umwaka ushize w’imikino, yagarutse muri Rayon Sports, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri n’igitambaro cyo kuyobora bagenzi be, muri Kanama.

Rutanga Eric yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports muri 2017 avuye muri APR FC, uyu ukaba ari umwaka wa 3 akinira Gikundiro nkuko abakunzi bayo bakunze kuyita.


Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric, yanyomoje amakuru amwerekeza muri Yanga SC

Biraryoshye ntuzahabure! Korari ’Amazing’ ikomeje imyiteguro y’igiterane gikomeye iri gutegura:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo