Rutahizamu wamamaye muri Rayon Sport Jules Ulimwengu yagiye mu yindi kipe

Rutahizamu Jules Ulimwengu wamamaye mu ikipe ya Rayon Sport nyuma yaho yari avuye mu ikipe ya Sunrise, kuri ubu amakuru amuvugwaho ni ayuko yamaze gusezera ku bafana ba Rayon Sport no ku bakunzi be.

Mu rukerera rw’uyu munsi ku wa Kabiri Jules Ulimwengu yavuye mu Rwanda, yerekeza iwabo mu gihugu cy’u Burundi, aho azava yerekeza mu gihugu cy’Ubushinwa mu ikipe nshyashyaa aho ngo Rayon Sports izanahabwa amadorali ibihumbi 50 nkuko amasezerano ye abiteganya.

Uyu mukinnyi yitwaye neza muri shampiyona iheruka, kuko yaje muri Rayon Sport akayifasha gutwara igikombe cya Shampiyona ayitsindiye ibitego byishi.

Jules Ulimwengu avuye mu Rwanda ibintu bitifashe neza kuko, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino nawe yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bafite indangamuntu y’u Rwanda mu ryo bufifitse aho ngo yanabajijwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, bigaragara ko ataunze indangamuntu mu buryo bw’amanyanga ari nabyo byamuteye kutagaragara mu mikino 3 ikipe ya Rayon Sport imaze gukina muri shampiyona ya 2019-2020.

Mu buzima bwe kugeza ubu, yakinnye mu ikipe ya Les Jeunes Athletiques, LLB, Vital’O mbere yo kugaruka muri LLB yavuyemo mu mpera z’umwaka w’imikino 2017-2018 ajya muri Sunrise FC yakinnyemo igice cya shampiyona 2018-2019 agahita ajya muri Rayon Sports kuri ubu akaba yamaze kuyivamo aho yagiye gushakira amahirwe mu gihugu cy’u Bushinwa.







Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo