Rusizi: Bane bakomerekeye mu mpanuka Imana ikinga akaboko

Iyi mpanuka yabereye ahitwa i Munyove mu karere ka Rusizi aho imodoka yavaga Nyamasheke yerekeza mu mujyi wa Rusizi (Kamembe)

Ni imodoka yo mu bwoko bwa PicNic ikaba yari itwaye abantu yari ijyanye i Kamembe.

Umusore wari uyirimo yerekeza mu mujyi wa Kamembe Bwana Akingeneye Francois Xavier yabwiye umunyamakuru w’ikinyamukuru Umubavu.com ko ari amahirwe akomeye ndetse ntagereranwa kuba nta muntu n’umwe wahasize ubuzima kuko Imana yakinze akaboko nubwo hari abahakomerekeye.

Yagize ati "Iyi taliki niyo navutseho, nari ngiye gupfa ku munsi navutseho ariko kuba bitabaye ni amahirwe atagira uko asa".

Yakomeje abwira umunyamakuru ko iyi mpanuka yatewe no kubura Feri kw’imodoka (Frein) bityo bakisanga munsi y’umuhanda.

Icyakora bakomeje kugerageza kuyikura aho yahirimye kugira ngo ibe yajyanwa mu igaraje.

Ubwo umunyamakuru w’Umubavu.com yakoraga iyi nkuru, nta nzego z’umutekano wo mu muhanda zari zirahashyika ariko zigomba kuhashyika kuko zahise zimenyeshwa iby’iyi mpanuka ku murongo wa Telefoni.

PNG - 697.2 kb
Imana yakinze akaboko iyi mpanuka ntiyahitana n’umwe

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo