Rugwiro Hervé wa Rayon Sports agiye kugezwa imbere y’urukiko

Myugariro wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rugwiro Hervé, umaze hafi ibyumweru bibiri afungiwe i Rubavu, agiye kugezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburane ku cyaha ashinjwa cyo kwambuka umupaka atabiherewe uruhushya.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yatangaje ko Rugwiro azaburana kuri uyu wa Kabiri.

Ati "Uyu munsi yavuye mu Bushinjacyaha ajyanwa mu rukiko, ejo azaburana.’’

Rugwiro amaze iminsi 13 afunzwe nyuma yo gufatirwa kuri Petite barrière i Rubavu, tariki ya 17 Ukuboza 2019, yambuka agana mu Rwanda.

Ashinjwa kwambuka umupaka akajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atabiherewe uburengazira n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Rugwiro Hervé ni umukinnyi wa Rayon Sports guhera muri Nyakanga uyu mwaka, aho yayisinyiye imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC.

Uyu mugabo ukomoka i Huye, yatangiriye umupira we mu kigo kizamura impano z’abana cya Kabutare, atozwa n’umutoza Katibito Byabuze.

Yahavuye mu 2009 ajya mu Ishuri ry’Umupira rya APR FC ndetse ayikurikiramo, atangira gukinira ikipe nkuru mu 2013 mu gihe yayivuyemo nyuma y’imyaka 10 muri Kamena uyu mwaka, yirukanywe kimwe na bagenzi be 15.

Rugwiro Hervé yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu 2014.


Rugwiro Hervé umaze iminsi afungiye i Rubavu agiye kugezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburane ku cyaha ashinjwa cyo kwambuka umupaka atabiherewe uruhushya





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo