Rugwiro Hervé wa Rayon Sports afungiye i Rubavu

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2019, myugariro wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé yatawe muri yombi i Rubavu ku mupaka ava muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, akekwaho gukoresha impapuro mpimbano no kwambuka umupaka mu buryo butemewe.

Amakuru aturuka i Rubavu, ni uko uyu musore ngo yari avuye muri Congo akoresheje ikarita y’itora yo muri iki gihugu.

Nk’uko bigaragara ku ikarita yafatanywe hariho ko uyu musore yavukiye mu gihugu cya DR Congo, igaragaza ko ari umuturage w’iki gihugu yavukiye i Masisi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ntiruragira byinshi rutangaza kuri iri tabwa muri yombi ry’uyu musore.

Rugwiro Herve atawe muri yombi mu gihe yari mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports igomba kwifashisha mu mukino w’umunsi wa 15 izahuramo na APR FC ku munsi wo kuwa Gatandatu.

Uyu mukino w’injyanamuntu ni wo uzasoza igice cy’imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino ugiye guhuza aya makipe mu gihe APR iri ku mwanya wa mbere aho irusha Rayon Sports amanota atatu.

Kuri gahunda, uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, gusa biteganyijwe ko ushobora kwimurirwa kuri Stade Amahoro.


Ibyangombwa Herve yinjiriyeho muri DR Congo


Rugwiro Hervé usanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports aha yari yambitswe amapingu

Umunyamakuru Cleophas Barore ngo ntiyiyumvishaga uko RIB n’itangazamakuru byakorana:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo