Ronaldinho ntiyorohewe, Konti na Pasiporo bye byafatiriwe kubera amadeni

Umukinnyi waciye ibintu muri ruhago y’Isi, Ronaldo de Assis Moreira [Ronaldinho Gaúcho] ibihe ntabwo bimworoheye nyuma yuko uruhushya rw’inzira rwe (Pasiporo) rufatiriwe n’inzego z’ubutabera zo muri iki gihugu kubera amadeni.

Uyu mugabo wahoze abica bigacika muri FC Barcelona no mu ikipe y’igihugu ya Brazil amaze igihe afitanye ibibazo n’ubutabera bwo muri Brazil bwanafashe icyemezo cyo gufatira Pasiporo ye ngo abanze akemure ibibazo afite, gusa ntibyoroshye kuko yugarijwe n’imyenda myinshi arimo.

Kuri ubu Ronaldinho arishyuzwa umwenda yagiyemo nyuma yo kutishyura amande angana na Miliyoni 2,2 z’amayero (asaga Miliyari 2 frw) yaciwe kubera kuvogera ibidukikije aho yubatse inyubako mu buryo butemewe n’amategeko mu gace kadatuwe hafi y’ikiyaga cya Guaiba.

Mu 2012 ni bwo umushinjacyaha yaciye amande uyu mukinnyi ndetse ategeka ko iyi nyubako ye isenywa.

Nyuma y’uko ananiwe kwishyura amande, mu mpera za 2018, ubutabera bwafashe icyemezo cyo gufatira konti ze zose ariko basangaho amayero atandatu gusa (6 135 frw).

Kugeza magingo aya, ibibazo bya Ronaldinho ntibyashize ari nayo mpamvu pasiporo ye ubu yafatiriwe ndetse n’ibikorwa bye (imitungo ye) bigera kuri 57 yiteguraga kugurisha nabyo byafatiriwe.

Nkuko ikinyamakuru cyo muri Brazil, Folha gikorera i S.Paulo cyabyanditse ngo intara ya Porto Alegre nayo iramwishyuza miliyoni 2,3 z’amayero y’imisoro mu gihe muri rusange indi myenda yose asanganywe ibarirwa ku yarenga ibihumbi 470 by’amayero (asaga miliyoni 480 z’amanyarwanda).

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo