Koeman yemejwe nk’umutoza mushya wa Barcelona

Umuholandi Ronald Koeman w’imyaka 57 y’amavuko, yemejwe nk’umutoza mushya w’ikipe ya Barcelona uzayitoza mu gihe cy’imyaka ibiri, yemejwe iminsi ibiri nyuma yo kwirukana Quique Sétien.

Yari asanzwe ari umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Buholandi, aho yari asigaje imyaka ibiri y’amasezerano gusa ni yo yasinye muri iyi kipe yo muri Espagne.

Koeman yakiniye FC Barcelone hagati ya 1989 na 1995, ayifasha kwegukana ibikombe bine bya Shampiyona n’Igikombe kimwe cy’u Burayi.

Gusoza shampiyona iheruka iri ku mwanya wa kabiri ndetse igasoza umwaka ushize w’imikino nta gikombe na kimwe yegukanye , ibintu byaherukaga mu 2007/08, byatumye FC Barcelone ikora impinduka.

Iyi kipe yatsinzwe ibitego 8-2 na Bayern Munich muri ¼ cya UEFA Champions League, byakurikiwe no kwirukana umutoza Quique Sétien ku wa Mbere mu gihe ku wa Kabiri hasheshwe amasezerano ya Eric Abidal wari Umuyobozi wa Siporo.

Koeman yatangiye umwuga w’ubutoza ubwo yungirizaga Guus Hiddink mu ikipe y’Igihugu mu Gikombe cy’Isi cyo mu 1998 mbere y’uko ajya gufatanya na Louis van Gaal muri FC Barcelone kuva mu 1998 kugeza mu 2000.

Yahiriwe n’uyu mwuga ubwo yatozaga Ajax na PSV z’iwabo mu Buholandi, yegukana ibikombe bya shampiyona mu gihe mu 2007 yafashije FC Valence kwegukana Copa del Rey, ariko akirukanwa mu mwaka wakurikiyeho nyuma yo gusoza shampiyona arusha amanota abiri amakipe yamanutse.

Nyuma yo guca muri AZ Alkmaar na Feyenoord, Koeman yagizwe umutoza wa Southampton mu 2014, ayifasha gusoza ku mwanya wa karindwi n’uwa gatandatu muri Premier League, aho yanabonye itike yo gukina Europa League.

Everton yamwitabaje mu 2017, ariko ahamara amezi 16 nyuma yo kuyisiga mu makipe atatu ya nyuma.

Ubwo u Buholandi bwaburaga itike y’Igikombe cy’Isi cya 2018, muri Gashyantare uwo mwaka, bwamuhaye akazi abufasha kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League no kubona itike ya Euro 2020 izaba umwaka utaha.


Ronald Koeman yahawe amasezerano y’imyaka ibiri atoza Barcelona


Koeman yakiniye FC Barcelone hagati ya 1989 na 1995

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo