Rihanna yatunguranye yita Perezida Trump umurwayi wo mu mutwe

Umuhanzi akaba n’umunyamideli, Robyn Rihanna Fenty ’Rihanna’ wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatunguye benshi avuga ko mu barwayi bo mu mutwe bo muri Amerika, Perezida Donald Trump ari we uri ku isonga kubera ibikorwa bibi byiganjemo urugomo bikomeje kubera muri iki gihugu.

Rihanna w’imyaka 31 uhugiye mu gushyira imbaraga mu kwamamaza imyambaro y’imbere y’uruganda rwe kurusha muzika,yavuze ko ashaka kubaka ubwami mu byerekeye imideli n’ubucuruzi bw’imyenda, yavuze ko Perezida Trump abona ari we murwayi wo mu mutwe urenze abandi muri Amerika.

Yagize ati “Abantu bakomeje kwicwa n’intwaro z’intambara bemererwa n’amategeko kugura. Ibi ntibisanzwe.Ntabwo byagakwiriye gufatwa nk’ibisanzwe……Umuntu wa mbere ufite uburwayi bwo mu mutwe kurusha abandi birasa naho ari Perezida.”

Abajijwe ku kibazo cy’abimukira yavuze ko iyo yumvise ibibakorerwa arwara mu nda ndetse atajya yemera ko bibaho mu buzima.

Rihanna ukomoka mu birwa bya Barbados yasohoye itangazo ribuza Donald Trump gucuranga indirimbo ze ndetse atangaza ko atemera Politiki ye na gato.

Rihanna wamenyeka mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Rudy Boy, Umbrella n’izindi yavuze ko agiye gushyira hanze album ye ya 9 mu minsi mike muri iki kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vogue kizasohoka mu Ugushyingo uyu mwaka.

Rihanna yahishuye ko ari mu rukundo n’umuherwe w’umucuruzi wo muri Saudi Arabia witwa Hassan Jameel.



Rihanna yatunguranye yita Perezida Trump umurwayi wo mu mutwe kuruta abandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo