Rihanna yagarutse muri muzika nyuma y’imyaka 4

Umuhanzikazi ukomeye cyane ku mugabane wa Amerika, Robyn Rihanna Fenty wamamaye mu muziki nka ’Rihanna’ yasohoye indirimbo ya mbere nyuma y’imyaka ine atagaragara mu muziki.

Ni indirimbo umuhanzi PartyNextDoor wo muri Canada yakoranye na Rihanna yasohotse uyu munsi, indirimbo bise "Believe It."

Si indirimbo ivuga kuri coronavirus, icyorezo kiri guca ibintu ubu kivugwa cyane hose ku isi, bo bararirimba urukundo rwa babiri.

Rihanna w’imyaka 32 yatangaje ko basohoye iyi ndirimbo kuri Twitter.

Nicyo gikorwa cya mbere cya muzika akoze kuva yasohora Album yise Anti mu 2016.

Rihanna yamenyekanye cyane muri muzika kubera indirimbo ze zamamaye nka; Pon de replay, Diamonds, Man down, Umbrella, Stay n’izindi.

Mu kwezi gushize Rihanna yatangaje ko ari gukora kuri muzika nshya, ashyenga, yavuze ko ashobora gukorana na The Neptunes intsinda rikora muzika rihuriwemo na Pharrell Williams na Chad Hugo.

Mu cyumweru gishize, abicishije muri Foundation ye yitwa Clara Lionel Foundation, Rihanna yatanze miliyoni eshanu z’amadorari yo kurwanya coronavirus muri Amerika no ku isi.


Rihanna na PasrtyNextDoor w’imyaka 26 bakoranye indirimbo


Rihanna yasohoye indirimbo ya mbere nyuma y’imyaka ine

Ubusesenguzi bw’umunyamakuru ku bitekerezo byatanzwe na Bamporiki Edouard na Olivier Nduhungirehe bavuga ko ADEPR itari ikwiriye guturisha muri iki gihe Isi n’u Rwanda bahanganye n’icyorezo cya COVID-19:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo