Rihanna aritegura gusangiza abakunzi be igitabo gikubiyemo buzima bwe

Umuhanzikazi w’umunyamerikakazi, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka ’Rihanna’ mu muziki n’imideli aritegura gusangiza abakunzi be ubuzima bwe yabayemo kuva ari umwaka kugeza aho ageze ubu abinyujije mu gitabo amaze igihe kinini ategura

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, uyu mukobwa w’imyaka 31 y’amavuko afatanyije na Global Publisher Phaidon, yatangaje ko ari gutunganya igitabo ku buzima bwe kiri mu buryo bw’amafoto, yagikoze mu myaka itanu.

Icyo gitabo kigaragaza ubuzima bwe kuva akiri umwana i Barbados, ibitaramo by’imideli yagiye akora, ibihe byihariye yagiranye n’inshuti n’umuryango n’ibindi byinshi. Muri icyo gitabo kandi hagaragaramo amafoto ye yihariye nk’umuhanzi, umu Designer ndetse n’umucuruzi.

Igitabo agiye gushyira ahagaragara, ni cyo cya mbere azaba asohoye, yacyitiriye izina rye Rihanna, gifite amapaji 504 ndetse n’amafoto arenga 1000 agaragaza ubuzima bwe nk’umuhanzi ukomeye wa Pop ndetse n’ubuzima bwe muri rusange. Menshi muri ayo mafoto nta handi yigeze agaragara.

Igitabo cya Rihanna kizasohoka kuri 24 Ukwakira, kiraboneka kuri Website ’Therihannabook.com’. abakigura mbere y’uko gisohoka kiri ku madorali $150. Umuraperi kazi ukunzwe na benshi muri iki gihe Card Bi ni umwe mu batsindiye iki gitabo cya Rihanna.

Igitabo cya Rihanna kiri mu bice (Editions) bitatu; Fenty & Phaidon (ari nayo igura $150), Luxury Supreme na Extra Luxury Supreme aho babitangana n’utuntu two guterekaho ibitabo ndetse Luxury Supreme na Ultra Luxury Supreme byasinyweho na Rihanna ubwe.

Rihanna yashimiye buri umwe wese wagize uruhare kuri iki gitabo agiye gushyira hanze ahagaragara yakoze mu gihe kigera ku myaka itanu yose agitunhanya.

’’Ndishimye cyane kuba ngiye gusangiza abantu aya mafoto meza, ndashimira cyane abafotozi n’abahanzi b’abanyempano babigizemo uruhare. Tumaze imyaka itanu dukora kuri iki gitabo biranshimishije cyane kuba bwa nyuma ngiye kugisangiza buri umwe.’’

Rihanna amaze igihe kinini atagaragara mu muziki nkuko yari asanzwe abikora mu myaka yashize , ubu in dirimbo nshya aheruka gukora yasohotse mu 2016 yitwa “Good night Gotham” iyo aheruka kugaragaramo ni iyi twa “Lemon” yakoranye n’uwitwa N.E.R.D yasohotse mu 2017, kuri ubu asigaye ahugiye mu bikorwa byo gushora imari mu mideli n’ibindi.


Rihanna agiye gusangiza abakunzi be igitabo kivuga ku buzima bwe


Iki gitabo yakitiriye izina rye ’Rihanna’





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo