Rayon Sports na AS Kigali zananiwe gutsindira mu rugo mu mikino nyafurika

Ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali zananiwe gutsindira mu rugo mu mikino ibanza ya CAF Confederation Cup na CAF Champions League muri iyi weekend aho zombi zari zakiriye i Kigali amakipe yo mu mahanga.

Ku wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali ni yo yabanje kwakira KMC FC yo muri Tanzania mu mikino ya CAF Confederation, amakipe yombi ntiyerekanye urwego rwo hejuru.

Umukino warangiye baguye miswi 0 - 0. AS Kigali y’umutoza Eric Nshimiyimana tariki ya 25/08/2019 izajya i Dar es Salaam kwisobanura na KMC FC mu mukino wo kwishyura.

Kuri iki Cyumweru, abafana benshi ba Rayon Sports bari biteze ko isubira ibyo yakoze mu myaka 25 ishize (03/1994) ubwo yaherukaga guhura na Al Hilal yo muri Sudan i Kigali ikayitsinda 4 - 1.

Ntibyashobotse, nubwo ku munota 19 Rutahizamu Michael Sarpong wa Rayon sports yatsinze ntibyatinze kuko ku munota wa 25 Nazar Hamid Nassar wa Al Hilal yahise akishyura.

Nta kindi gitego cyabonetse muri uyu mukino wari witabiriwe n’abantu benshi, bituma akazi gakomeye Rayon Sports isabwa kuzagakorera muri Sudani mu mukino wo kwishyura mu byumweru bibiri.

Imwe mu yindi mikino ya Champions Ligue yabaye:

African Stars 3 - 2 Kampala Capital City Authority FC

Kano Pillars FC 3 - 2 Asante Kotoko

Young Africans Sc 1 - 1 Township Rollers

Aigle Noir 0 - 0 Gor Mahia

Atlabara FC 0 - 4 Al Ahly


Michael Sarpong wa Rayon yishimira igitego we na bagenzi be, nyuma y’iminota 6 Al Hilal yahise ikishyura

AS Kigali nayo yaguye miswi na KMC yo muri Tanzania ubusa ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo