Rayon Sports inyagiwe na Enyimba, isezererwa muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya Enyimba niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12, nyuma y’aho Mugabo Gabriel yari ahushije umupira, maze rutahizamu Augustine Sopuluchi Dimgba ahita awuboneza mu izamu rya Rayon Sports

JPEG - 126.3 kb

Bimenyimana Bonfils Caleb watsinze igitego mu mukino ubanza, ni nawe watsinze igitego muri Nigeria
Ku munota wa 24, Rayon Sports yaje kwishyura igitego, ku mupira wazamukanwe na Muhire Kevin, awuhereza Eric Rutanga wahise awuhindura mu izamu maze Bimenyimana Bonfils Caleb ahita atsinda igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 27 Mutsinzi Ange yagiye gutera umupira awihera rutahizamu wa Enyimba Udo Ikouwem, yahise atera ishoti maze umupira ukubita ku kuguru kwa Manzi Thierry uhita ujya mu izamu.

JPEG - 1.3 Mb

Ku munota wa 39, umutoza wa Rayon Sports nyuma yo kubona ko harimo kutumvikana hagati ya ba myugariro, yahise akuramo Mutsinzi Ange yinjizamo Mugisha Gilbert, gusa igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya Enyimba kuri kimwe cya Rayon Sports.

Igice cya kabiri kigitangira, Enyimba yaje guhita itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 47, igitego cyatsinzwe na Sunday Adetunji.

Ku munota wa 59, Rayon Sports yatsinzwe igitego cya kane kuri Coup-Franc , umupira bateye Rwatubyaye Abdul akawukoraho n’umutwe ugahita werekeza mu izamu.

Ku munota wa 78, Enyimba yatsinze igitego cya gatanu, kuri Coup-Franc yatewe maze Bashunga Abouba awukuramo, Isiaka Oladuntoye ahita awushyira mu izamu, umukino urangira ari ibitego 5-1.

Enyimba FC ihise ibona itike ya 1/2
Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul; Mutsinzi Ange, Eric Rutanga, Donkor Prosper Kuka, Mugisha François Master, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb

Enyimba Fc: Theophilus Afelokhai, Sunday Damilare, Ifeanyi Anaemena, Andrew Abalaogu, Oladutonye Isiaka, Oluwadamilare Moses Ojo, Ibrahim Mustapha, Osadiaye Joseph, Augustine Tunde Oladepo, Ikouwem Udo Utin, Wasiu Alalade





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo