Ramos ngo yumva hagakozwe Ballon d’Or ya Messi na Cristiano

Sergio Ramos, myugariro w’ikipe y’igihugu ya Espagne na Real Madrid yatangaje byinshi ku bihembo bya Ballon d’Or Messi na Cristiano bagiye basimburanwaho agera naho avuga ko bari bakwiye gukora Ballon d’Or ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo hanyuma baganshyiraho Ballon d’Or y’umukinnyi uwo ari we wese.

Uyu myugariro utaraca iryera Ballon d’Or mu mwuga we, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na TUDN abikomoye ku kuba Messi na Cristiano bamaze igihe bayoboye abandi muri ruhago, asanga bari bakwiye Ballon D’Or bagiye bahabwa dore ko umwe yayitwaraga uyu mwanda utaha undi akayitwara babikora gutyo mu myaka 10.

Ramos yavuze ko byari kugora undi mukinnyi uwari wese gutwarana Ballon d’Or uyu munya-Argentine n’umunya-Portugalm, ngo ahubwo abatanga Ballon d’Or bagombaga gushyiraho iy’aba bombi hanyuma bakanashyira ihatanirwa n’abandi bakinnyi basigaye.

Messi ni we ufite agahigo ko kugira Ballon d’Or nyinshi kuko aherutse kwegukana iya 6 mu gihe Cristiano afite 5.

Ramos usanzwe ari kapiteni wa Real Madrid yavuze ibi mu gihe yatwaranye na Real Madrid ibikombe 5 bya Champions League ariko ntiyaca iryera Ballon d’Or.

Ramos yanabajiwe ibihe atakwibagirwa mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru avuga ko ari igitego yatsinze i Lisbon cyabafashije gutwara Champions League ya 3 bikurikiranya.

Abajijwe igikonbe cya Champions League akunda cyane, yasubije ko ibikombe byose batwaye abifata nk’abana b’impanga bityo ko byamugora guhitamo kimwe yishimiye cyane.

Ikinyamakuru Marca cyanditse iyi nkuru gikomeza kivuga ko Ramos w’imyaka 33 yatangaje ko De Ligt ari myugariro mwiza ufite ahazaza heza.

Umunyamerika ari guteka ibintu bidasanzwe byaryoheye benshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo