RPL yagarutse: APR FC VS AS Kigali, Rayon Sports VS Gasogi United

Muri iyi Week-end, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League, RPL) by’umwihariko agace ka Kabiri (Phase Retour) iragaruka APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo icakirana na AS Kigali mu gihe Rayon Sports na yo yitegura guhura na Gasogi United baguye miswi mu gace ka mbere (Phase aller) bikavugisha benshi.

APR FC yasoje neza agace ka mbere itsinzi mukeba (Rayon Sports) ibitego 2-0, itegerejwe cyane n’abakunzi bayo ngo barebe niba imbaraga n’ubushobozi yerekanye mu gace kabanza izakomeza kubikoresha no muri aka gace kagiye gutangira.

Biramenyekana ku munsi w’ejo shampiyona y’u Rwanda isubukurwa aho ikipe ya APR FC izaba yakira AS Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15:00’, mu gihe umukino uheruka amakipe yombi yari yanganyije.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yasoje agace ka mbere iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 37 nta mukino n’umwe yatsinzwe, ikarusha Police FC iyikurikiye amanota 5.

Undi mukino witezwe na benshi uzaba ku munsi wo ku Cyumweru, Rayon Sports yakira Gasogi United saa 15:00’ i Nyamirambo, aya makipe yombi na yo mu mukino ubanza yaguye miswi 0-0.

Mu gutangira aka gace ka Kabiri (Phase Retour) ka Shampiyona y’u Rwanda, abakinnyi 8 ni bo batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 16 bitewe n’uko bamwe bujuje amakirita 3 y’imihondo cyangwa se banabonye ikarita itukura mu mukino uheruka.

Byiringiro Lague wa APR FC wabonye ikarita itukura ku mukino uheruka wa Rayon Sports na Bukuru Christophe bakinana, ni bamwe mu bakinnyi batazakina uyu munsi.


Gahunda yose y’imikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda

Tuzaharanira guteza imbere itangazamakuru duharanira ko habaho ubwigenge n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, uko dukomeza kuniga ibitekerezo ngo ntibitambuke, ni ko tuniga ubukungu-Ijambo ry’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU (UMUBAVU TV ONLINE) ku Banyarwanda bose:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo