RIB igiye gukora iperereza kuri bamwe mu bayoboye Rayon Sports

Nyuma yuko Munyakazi Sadate agaragaje byinshi mu bibazo avuga ko biri mu ikipe ya Rayon Sports, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha, RIB, rwatangaje ko rugigiye gukora iperereza kuri bamwe bahoze bayobora iyi kipe by’umwihariko ku cyaha cyo kunyereza umutungo wayo.

Ku wa 25 Gicurasi 2020, nibwo Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame amusaba kubafasha gukemura ibibazo ikipe irimo aho yagaragaje ikibazo cya ruswa, kunyereza umutungo w’ikipe, kutishyura imisoro n’ibindi byakozwe n’abamubanjirije ku ntebe yo kuyobora iyi kipe.

Ibi kandi bikaba byaramenyeshejwe inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha ’RIB’.

Aganira na The New Times, umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko bagiye gutangira iperereza ryimbitse kuri aba bagabo bayoboye Rayon Sports kugira ngo barebe niba ibyo bashinjwa birimo kunyereza umutungo w’ikipe ari byo.

Yagize ati "Munyakazi yatanze ikirego asaba ko hakorwa iperereza ku mafaranga yanyerejwe n’abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports. Tugiye kubakoraho iperereza."

Muri iyi baruwa Munyakazi Sadate yagaragaje ko hagati ya 2014 na 2019 hanyerejwe umutungo w’iyi kipe ugera kuri miliyari.

Nyuma yo gusohora iyi baruwa, komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports iyobowe na Ngarambe Charles uvuga ko ari we uyihagarariye mu mategeko, yasohoye ibaruwa ivuga ko Sadate na komite nyobozi y’ikipe batakiri abayobozi b’iyi kipe, ni ibintu byahise byamaganirwa kure na Sadate ndetse n’ikipe muri rusange aho binyuze kuri Twitter bavuze ko abakoze ibyo nta burenganzira babifitiye.


Nyuma yuko Sadate atanze ikirego, RIB igiye gutangira iperereza kuri bamwe mu bayobozi bahoze bayobora Rayon Sports

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo