RDC: Muri ’Amani Festival’ barirekuye barawuceka karahava-Amafoto

Mu mpera y’icyumweru gishize mu kibuga rwagati mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abantu 36,000 bagize amahirwe yo kwibagirwa by’akanya gato ubwoba bw’umutekano mucye, bidagadura mu iserukiramuco ryitiriwe amahoro ’Amani Festival’.

Iri serukiramuco ngaruka mwaka, ryitiriwe ijambo ry’Igiswayile ’Amani’ risobanuye ’Amahoro’, ni igihe cy’imbonekarimwe aho imbaga y’abantu bangana gutyo bateranira hamwe.

Goma ni wo mujyi mukuru mu karere uherereyemo k’uburasirazuba bwa DR Congo kiyongereyemo ibikorwa by’umutekano mucye mu mezi macye ashize.

Ibitero by’umutwe w’inyeshyamba ADF (Allied Democratic Forces) n’ibikorwa by’ingabo za leta ya DR Congo byo kugerageza kuwumenesha ukava muri icyo gihugu byavuyemo impfu z’abaturage b’abasivile babarirwa muri za magana.

Ni iserukiramuco ryamaze iminsi itatu, ritangirana n’igikorwa cyo gusengera abapfuye - icyo gikorwa cyagendeye ku gihangano cya Mozart, intyoza mu muziki wa ’classique’, ariko gisobanurwa mu buryo bw’umuco wa Congo binyuze mu bihangano bitandukanye.

Abantu bakiriho na bo baributswe.

Guillaume Bisimwa wateguye iryo serukiramuco yagize ati "Turimo kwishyira hamwe... mu kwereka amahanga ko ubuzima bukiriho, ko tuzi ko ejo hazaza heza kurushaho ari twe twese hareba kandi ko tugomba gukorera hamwe ngo tuhubake".

M’bilia Bel, umwamikazi w’injyana ya rumba kuri ubu ugeze mu kigero cy’imyaka ya za 60, yasusurukije abafana be kubera ijwi rye rihogoza. Mu ndirimbo yabyinnye harimo izakunzwe ze zo mu myaka ya 1980 nka ’Mpeve ya Longo’ na ’Yamba Nga’.

Bamwe mu bitabiriye iryo serukiramuco barifashe nk’akanya keza bari babonye ko kurimba kakahava.

Umwe muri abo ni Kasiski Vaillant w’imyaka 19 y’amavuko, akaba ukora akazi ko gushushanya hifashishijwe ikoranabuhanga (visual artist). Yari yambaye ingofero, indorerwamo n’ibikomo yikoreye we ubwe.

Abandi bifotozanyije indorerwamo zabo zo kubarinda izuba ndetse bisize n’amarangi mu maso.

Umuhanzi Innoss’B uzwi cyane muri ako gace wanagarutsweho nk’umwe mu basusurukije cyane abitabiriye ’Amani Festival’, yageze ku rubyiniro ubwo izuba ryari ryarenze ku wa gatandatu nijoro.

Abitabiriye iserukiramuco baryohewe n’uko yabyinnye indirimbo ye ’Yope’ yamamaye muri aka karere nyuma yo kuyikorana n’ikirangirire mu muziki muri Tanzania, Diamond Platnumz.

Umuhanzi wo muri Sénégal w’indirimbo za ’Gospel’ Faada Freddy, wigeze kuba mu itsinda ry’abantu babiri ryo mu njyana ya rap rya Daara J, ni umwe mu bahanzi bakomeye bo mu mahanga bitabiriye iryo serukiramuco.

Didier Awadi, undi muhanzi wo muri Sénégal wo mu njyana ya hip hop, yibutse abishwe mu bwicanyi bwo mu majyaruguru ya Goma, avuga ko badakwiye kwibagirana.

Kubera ko iri serukiramuco ryari iryo guteza imbere amahoro mu karere, ryanitabiriwe n’abahanzi gakondo bo mu Rwanda ruhana imbibi na DR Congo.

Itorero ry’intore ryaturutse mu Rwanda ryarahamirije.

Abantu banabonye akanya ko gushuna kuri ka ’borchette’, aha muri DR Congo kazwi nka ’nyama choma’.

Ba ’muchoma’ cyangwa abotsa inyama Dieume na Pedjos ni bo bari ku cyokezo ngo abitabiriye iserukiramuco batagira ikibazo cyo kubura ku kaboga.

Abitabiriye iryo serukiramuco bari bisanzuye cyane kandi bishimye, bisa nkaho ari uburyo bwiza bwo guhuza imiryango.

Abateguye iserukiramuco ’Amani Festival’ bashakaga kwerekana indi sura y’uburasirazuba bwa DR Congo itari gusa iy’ahantu harangwa n’amakimbirane n’umutekano mucye.

Iryo serukiramuco ryabaye nk’iryibagiza ibyo abaryitabiriye, by’igihe gito, ariko amakuru mabi y’umutekano mucye yo ntaho arajya.


Umuhanzikazi M’bilia Bel yarirekuye arawuceka nubwo ageze mu myaka y’abakuze


Intore zo mu Rwanda zari zihari zirahamiriza karahava


Ba ’mucoma’ bari tayari bageza akaboga ku bitabiriye iserukiramuco


Abantu 36,000 bari muri iri serukiramuco i Goma

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo