Polisi yatangiye iperereza ku mugore ushinja Neymar kumuhohotera

Polisi ya Brazil yafashe umwanzuro wo gukora iperereza ku kirego cy’umugore witwa Najila Trindad, ushinja Neymar Jr kumufata ku ngufu nubwo mbere yari yabuze ibimenyetso bishinja uyu rutahizamu wa Paris Saint Germain.

Ni nyuma y’inkuru zagiye zivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye bishimangirako Rutahizamu ikomeye muri PSG no mu ikipe y’Igihugu ya Brazil , Neymar Jr ko yafashe ku ngufu umunya-Brazil, Najila.

Ibirego uyu mugore Najila Trindad yagiye abitambutsa kenshi kuri Polisi ariko ngo ibimenyetso yatangaga ntacyo byamaraga byarimo uburiganya.

Mu mezi make ashize ni bwo umunyamiderikazi, Najila Trindad yatangiye gushinja Neymar kumufata ku ngufu, nyuma yo guhurira muri imwe mu mahoteli y’i Paris mu Bufaransa. Uyu mugore yavuze ko ibi byabaye muri Gicurasi uyu mwaka wa 2019.

AFP yanditse iyi nkuru yavuze ko Polisi yo mu mujyi wa Sao Paulo muri Brazil, yafashe icyemezo cyo kureka kiriya kirego kubera kubura ibimenyetso bishinja Neymar.

Biteganyijwe ko ubushinjacyaha bufata iminsi 15 yo gusuzuma amakuru yamaze gukusanywa na Polisi, hanyuma ubucamanza akaba ari bwo buzafata umwanzuro wa nyuma.

Ni kenshi Neymar yakunze kugaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, agaragaza ko umubano yagiranye na Trindande wari wumvikanyweho.

Mu gihe Polisi ya Sao Paolo yavuye mu byo gukurikirana Neymar, uyu rutahizamu wa PSG aracyakorwaho iperereza na Polisi yo mu mujyi wa Rio de Jeneiro kubera amafoto y’uriya mugore umushinja yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga atabanje kumwaka uruhushya.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo