Police FC nayo yirukanye abakinnyi benshi

Inkundura yo kwirukana abakinnyi yageze no mu ikipe ya Police FC yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera ku 8 bose barimo barimo Peter Otema n’abandi.

Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel na myugariro Mitima Isaac na bo bagombaga gutandukana n’iyi kipe ariko birangira bo bahagumye.

Ni mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha wa 2019-20 dore ko iyi kipe ya Police FC yamaze mo kugura abakinnyi nka Savio, Benedata Janvier, Munyakazi Yussuf Rule n’abandi yongerera amasezerano barimo nka myugariro Nsabimana Aimable.

Nkuko bamwe mu bakinnyi barekuwe n’iyi kipe babivuga, iyi kipe yamaze gutandukana n’abakinnyi bagera ku munani barimo na Rutahizamu Peter Otema.

Abakinnyi basezerewe harimo Peter Otema, Muhinda Bryan, Bahame Alafat, Ndayisaba Hamidou, Niyondamya Patrick bakunze kwita Gatoya, Manzi Huberto Sincere, Cyubahiro Janvier na Niyibizi Vedaste.

Uretse aba bakinnyi iyi kipe yateganyaga kurekura umunyezamu Bwanakweli Emmanuel ariko baza kugira ikibazo cyo kubura undi musimbura we biba ngombwa ko baba bamugumanye.

Undi mukinnyi ni myugariro Mitima Isaac ariko biba ngombwa ko ahaguma kuko nta musimbura we babonye hakiyongeraho ko ari intizanyo batijwe na APR FC.


Na Peter Otema wari usigaje umwaka yatandukanye na Police FC

Ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda ikomeje impinduka yitegura umwaka utaha w’imikino

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo