Pique wakundanaga na Young Grace yishimiye umwana babyaranye

Hubert Pique wari umukunzi wa Young Grace bakaza gutandukana mu gihe yari atwite imfura yabo, yagaragaje ko akunda umwana babyaranye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo wavuzwe cyane mu rukundo na Young Grace, akaza no kumwambika impeta iteguza ubukwe bwabo ariko urukundo rwabo rukaza kurangira, uyu munsi yashyize ifoto kuri Instagram ye igaragaza ikiganza cy’umwana baherutse kwibaruka.

Iyi foto yari yari iherekejwe n’ubutumwa bwanditse, Pique yagize ati “Urakaza neza mwana wanjye Amata, So aragukunda.”

Batandukanye mu gihe biteguraga kubyara umwana wabo w’imfura.

Mu cyumweru gishize Young Grace yibarutse umwana w’imfura yabyaranye na Hubert Pique amwita Amata Anca Ae’eedah Ai.

Urukundo rwa Young Grace na Pique Hubert rwamenyekanye muri Kamena 2018 aba bombi bahorana agatoki ku kandi cyane mu irushanwa rya Guma Guma uyu mukobwa yari ahatanyemo.


Batandukanye baramaze kwambikana impeta


Pique wakundanaga na Young Grace yishimiye umwana babyaranye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo