Philippe Coutinho yamaze gusinya muri Bayern Munich-Amafoto

Ikipe ya Bayren Munich yo mu gihugu cy’u Budage, yerekanye Umunya-Brazil Philippe Coutinho wakiniraga FC Barcelona yo muri Espagne nk’umukinnyi wayo mushya.

Coutinho utarahiriwe n’ubuzima bushya muri FC Barcelona, yerekeje muri Bayern Munich nk’intizanyo ya FC Barcelona, gusa iyi kipe yo mu Budage ikaba yahawe amahitamo yo kumugura.

Amakuru avuga ko Bayern yamwishyuyeho angana na miliyoni umunani n’igice z’ama-Euro, ndetse ikazajya inishyura umushahara FC Barcelona yamuhembaga.

Amakuru avuga kandi ko Bayern Munich izishyura Barcelona miliyoni 120 z’ama-Euro, mu gihe cyose izaba yifuje kugura uyu munya-Brazil.

Coutinho yavuze ko yishimiye kujya muri Bayern Munich nk’imwe mu makipe y’ibihangage ku isi, anavuga ko imigambi ye ari ugufatanya na bagenzi be kugira ngo bagere kuri byinshi.

Umuyobozi w’ikipe ya FC Bayern Munich Karl-Heinz Rummenigge we yavuze ko Coutinho nk’umukinnyi ufite ubuhanga butandukanye azongerera imbaraga ubusatirizi bwa Bayern, anashimira FC Barcelona yemeye kumubatiza.

Philippe Coutinho wavukiye i Rio de Jeneiro muri Brazil, ni umwe mu bakinnyi beza isi ifite kuri uyu munsi. FC Barcelona yari amaze umwaka n’igice akinira, yashoboye kuyitsindira ibitego 21 mu mikino 75 yayikiniye. Coutinho kandi yatanze imipira 11 yavuyemo ibitego, anatwarana na Barca ibikombe bine.

Muri Bayern Munich azajya yambara nimero 10 yaherukaga kwambarwa n’Umuholandi Arjen Robben.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo