Perezida wa Madagascar ati

Nyuma yuko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Tunisia ihagaritse urugendo rwa Madagascar iyitsinze ibitego 3 - 0 muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika, Perezida Andry Rajoelina wari wavuze ko ikipe ye ishobora kwegukana iki gikombe, yavuze ko batsinzwe ariko bazagaruka bakomeye kurushaho.

Bwana Rajoelina wari muri Sitade ya Cairo ubwo ikipe y’igihugu cye yatsindwaga na Tunisia, umukino urangiye yanditse kuri Twitter ko uku gutsindwa kubabaje.

Ati"Turabashimye cyane Barea ku rugendo rwiza mwagize. Nubwo gutsindwa bibabaje, ariko dutewe ishema n’iki gikombe cya Afurika".

"Reka ubu turebe imbere hazaza, tuzagaruka dukomeye kurushaho mu marushanwa ari imbere. Madagascar ubu yagarutse mu bihugu bikomeye mu mikino".

Madagascar yaratunguranye ubwo yageraga muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere ikazamuka mu itsinda ari iya mbere, inatsinze igihangange Nigeria ibitego 2 - 0 mu matsinda.

Yasezereye kandi Repubulika ya Demokarasi ya Kongo muri 1/8, gusa ntiyabashije kwivana imbere ya Tunisia.

Yatsinzwe ibitego bitatu mu gice cya kabiri byinjijwe na Ferjani Sassi, Youssef Msakni na Naim Sliti.


Ubwo Ferjani Sassi yashimiraga abafana kubashyigikira mu ntsinzi naho mugenzi we wa Madagascar ari mu gahinda

Ku cyumweru, Tunisia izakina na Sénégal muri 1/2, uwo munsi Nigeria nayo izakina na Algeria.

Madagascar izakomeza kwibukwa muri iri rushanwa rya 2019 ko yageze muri 1/4 ikinisha abakinnyi bakina mu makipe yo mu gihugu, ayo mu birwa bya Reunion, mu byiciro byo hasi mu Bufaransa no muri Thailand.

Umutoza w’iyi kipe Nicolas Dupuis ubusanzwe ni umutoza w’ikipe yitwa Fleury yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.


Perezida Rajoelina (uri hagati) yari yagiye gushyigikira ikipe y’igihugu cye i Cairo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo