Perezida Museveni yagaragaye mu bagiye kwakira Miss Quiin Abenakyo

Quiin Abenakyo, ubu ni umwe mubari kuvugwa cyane mu gihugu cya Uganda kuko yabashije gukora amateka adasanzwe agatorwa mu bakobwa batanu muri Miss World 2018 ndetse agahabwa ikamba ry’umukobwa wahize abandi bose ku mugabane wa Afurika.
Uyu mukobwa yageze mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19 Ukuboza 2018 yakirwa n’abantu benshi harimo abo mu muryango we, abo mu nzego za Leta, abategura Miss World muri Uganda n’abanyamakuru bari benshi buri wese ashaka kumuvugisha.
Abenakyo wari avuye mu Bushinwa guhatana muri Miss World, yageze ku kibuga cy’indege asuka amarira bitewe n’ubwinshi bw’abari baje kumwakira.
Yavuye ku kibuga cy’indege ahita akomereza mu Biro bya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, maze amushimira uburyo yitwaye muri aya marushanwa n’uburyo yahesheje ishema igihugu cye.
Abenakyo, ni we Nyampinga wa Uganda muri 2018. Asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere, yiga mu ishami ry’ubucuruzi mu gashami k’iyi Kaminuza kari muri Nakawa.

Quiin Abenakyo w’imyaka 22 y’amavuko, yanateguriwe ibori bidasanzwe biteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza 2018, bizabera muri Sheraton Hotel mu mujyi wa Kampala.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo