Papy Faty wamenyekanye cyane muri APR FC yitabye Imana aguye mu kibuga

Umukunnyi mpuzamahanga w’umurundi Papy fatty wakinnye mu Rwanda kinira ikipe ya Apr fc yyitabye Imana aguye mu kibuga aho asanzwe akina mu ikipe ya Melanti Chiefs FC mu gihugu cya e Swatini.

Ubwo iyi kipe yakinaga n’iyitwa Green Mamba,Papy Faty wari mu bakinnyi babanje mu kibuga ntiyabashije kurangiza uyu mukino kuko umutima we wahagaze ahita yitura hasi nibyo byamuviriyemo kwitaba Imana.

Hari amakuru yavugaga ko hari umuganga yasabye Papy Faty guhagarika gukina umupira kubera ubu burwayi bw’umutima ariko abyima amatwi.

Papy Faty utabarutse ku myaka 28 y’amavuko yanyuze muri APR fc hagati y’umwaka wa 2011 na 2012 mbere yuko iyi kipe ifata ahunda yo gutandakana n’abanyamahanga bose yari ifite ihita itangira gukinisha Abanyarwanda gusa.

Usibye APR fc Papy faty yari umukinnyi w’umuhanga mu kibuga hagati yakiniye andi makipe akomeye nka Bidvest yo muri Afurika yepfo, Trabzonspor yo muti Turkey na Interstar yo mu Burundi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo