Padiri Kambanda wayoboraga Caritas i Butare yitabye Imana azize impanuka y’imodoka

Padiri Libere Kambanda wayoboraga Caritas ya Diyoseze ya Butare yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Ruhango mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2018.

Amakuru agera ku UMUBAVU aravuga ko impanuka yabereye ahitwa i Kirengeri arimo abantu batatu barimo na Padiri Libere Kambanda waje kwitaba Imana, abandi barakomereka.
Padiri Eric Twizigiyimana wiganye na nyakwigendera yavuze ko bamenye inkuru ibabaje ariko kugeza ubu ntibaramenya neza amazina yabo bandi bari kumwe nawe mu modoka.
Kambanda w’imyaka 34 y’amavuko yahawe ubupadiri mu 2011 arangije mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Uretse inshingano zo kuyobora Caritas ya Diyoseze ya Butare, ni nawe wari ushinzwe gukurikirana amavuriro ya Kiliziya Gatolika muri iyi Diyoseze.

PNG - 699.1 kb
Padiri Libère Kambanda yahawe ubupadiri muri 2011
PNG - 825.1 kb
Padiri Libère Kambanda yatabarutse azize impanuka y’imodoka

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
TWAGIRAYEZU MARCEL Kuya 18-04-2018

IMANA IMWAKIRE MUBAYO

Emmanuel Ahimana Kuya 17-04-2018

Imana imwakire mubayo

Jay P Kuya 17-04-2018

Rip kbs twagukundaga gusa Imana ikwakire mubayo