PSG yateye utwatsi icyifuzo cya Real Madrid ishaka Neymar bikomeye

Ikipe ya Real Madrid ikomeje kwifuza Neymar Jr wo muri PSG mu buryo bukomeye byatumye yemera guhara abakinnyi bayo b’ibikomerezwa 3 barimo Gareth Bale, James Rodriguez na Keylor Navas bakanagerekaho akayabo ka Milioni 100 ariko PSG ikanga ikabatera utwatsi.

Ni amakuru ava mu Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu bufaransa aho cyavuze ko PSG yateye utwatsi iki kiguzi cya Real Madrid buri wese abona ko kiri hejuru.

Neymar Jr yabwiye PSG ko adashaka kuzongera gukinira PSG ariyo mpamvu atagaragaye mu mikino 2 ya mbere ya Ligue 1 iyi kipe imaze gukina.

Real Madrid na FC Barcelona barashaka Neymar Jr ukora imyitozo muri PSG ariko ntakine imikino y’iyi kipe.

Neymar yerekeje muri PSG imuguze akayabo ka Miliyoni 222 muri FC Barcelona mu myaka 2 ishize.

Umutoza wa PSG yavuze ko bazarekura Neymar Jr igihe cyose bazaba babonye umusimbura we Paulo Dybala.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo