P-Diddy na bagenzi be bakusanyije inkunga yo gufasha abazahajwe na COVID-19

Kuri iki cyumweru cya Pasika, umuhanzi John Seans Combs umenyerewe ku izina rya Puff Diddy na Jennifer Lopez bongeye kubyinira ku rubyiniro rumwe, mu birori byo gukusanyiriza ahamwe inkunga igenewe abantu bibasiwe n’icyorezo cya Covid-19.

Lopez afatanyije n’umukunzi we Alex Rodriguez bashimiye cyane P-Diddy ku bw’igitekerezo cye cyo gutanga inkunga ku bantu bagwiririwe n’iki cyorezo cya Coronavirus, bongeraho ko bashyigikiye ibikorwa by’uyu muhanzi.

Mu mwaka wa 1999 kugeza 2001, uyu Jennifer Lopez na P-Diddy batunguye abantu ubwo batangazaga ku nkuta nkoranyambaga zabo ko batagikundana yewe ntibashyira ahagaragara imva n’imvano y’ugutandukana kwabo.

Mbere yuko batandukana urukundo rwabo rwabereye intangarugero ku bakundana kubera uburyo bari bari mu kibasti cy’urukundo.

Lopez abazwa n’itangazamakuru niba umukunzi we Rodriguez atashenjaguwe no kumubonana n’uwahoze ari umukunzi we Diddy, yasobanuye ko Rodriguez yakundaga cyane ibihangano bya a Diddy.

Ati “Birashoboka ko wenda ashobora kubitekerezaho, ariko ntibivuze ko byamubabaza".

Yakomeje avuga ko Rodriguez ari we wamuteye umwete wo kwitabira ubutumire bwa P-Diddy.

Iyi nkunga y’amafaranga yashyikirijwe umuryango udaharanira inyungu ’Team Love and Direct Relief’, yeguriwe imfashanyo zita ku bantu bibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Abandi bashyitsi barimo ni LeBron James, Shaquille ONeal, Snoop Dogg ndetse na Drake, kimwe na Russell Wilson n’umugore we Ciara unatwite.

Uyu Ciara yahise abyina, yerekana inda ye atwite maze atungurwa no kumva Diddy amubaza ati "Ntabwo ndeba imbuga nkoranyambaga zihagije, Iyo ni inda?"

Uru rugendo rwo gufasha abantu bibasiwe n’icyorezo cya Covid-19 rwa P-diddy arifuza ko ruzakomereza no muri Afrika.


Puff Diddy na Jennifer Lopez bongeye kubyinira ku rubyiniro rumwe bakusanya inkunga igenewe abazahajwe na COVID-19

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Abanyamakuru bati “Amb Olivier Nduhungirehe noneho arahungira he”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo