Oprah ntiyagaragaye mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Katauti

Irene Pancras Uwoya (wamamaye nka Oprah muri filime yahuriyemo na Kanumba) ntiyagaragaye mu muhango wo gusezera bwa nyuma Ndikumana Hamad Katauti nyuma y’uko hari amakuru yahamyaga ko yageze i Kigali mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Gatatu.

Hamad Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo azize urupfu rutunguranye ndetse kugeza ubu abaganga ntibaratangaza icyamuhitanye.

PNG - 806.4 kb
Nyakwigendera Katauti yashyinguwe i Nyamirambo


Katauti yashyinguwe na benshi mu bantu bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko abakinnyi yatozaga mu ikipe ya Rayon Sports; hari kandi ababyeyi be[se na nyina] baturutse i Bujumbura, umuhungu we w’imfura na bamwe muri ba nyirasenge batuye i Burundi.

Umuryango wo kwa sebukwe muri Tanzania ntiwibariye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Ndikumana Katauti. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo, Global TV yasuye urugo rwa Oprah Uwoya ihasanga abiganjemo abagore bari ku kiriyo.

PNG - 946.6 kb
Umubyeyi wa Katauti ari mu gahinda gakomeye


Mu kiganiro Mike Sangu, umwe mu bakinnyi ba filime wavuze ko ‘yari inshuti magara ya Ndikumana Katauti’ yashimangiye ko bagitegereje se wa Uwoya kugira ngo babone gufata umwanzuro’.

Yagize ati “Kugeza ubu twemeranyije n’umuryango ngo tugomba kujyayo, ubu turacyategereje se wa Uwoya ubu ari kuva Dodoma, ikindi dutegereje telefone iva i Burundi ngo tumenye aho ikiriyo kizabera. Katauti yapfiriye i Kigali kandi umuryango we uba mu Burundi, urumva ntabwo turamenya niba tujya mu Rwanda cyangwa i Burundi.”

Irene Uwoya ntaragira ijambo na rimwe avuga ku rupfu rwa Ndikumana Katauti ndetse nta kinyamakuru na kimwe aravugana nacyo kuri ibi byago yagize; gusa ku mbuga nkoranyambaga hari amagambo atagira ingano yumvikanisha ko ‘uyu mugore yashimishijwe n’urupfu rwa Katauti’.

PNG - 636.6 kb
Aha ni mu rugo kwa Oprah i Dar Es Salam‎


Mike Sangu usanzwe ari inshuti ya hafi ya Irene Uwoya yavuze ko amagambo abantu bari kwandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza Oprah nk’umugore utagira impuhwe ndetse wishimiye urupfu rwa Katauti, ngo abo bagamije kumutoneka no kumwongerera agahinda.

PNG - 719.5 kb
Opraha nawe byamunaniye kwihangana


Yagize ati “Abantu baravuga ibintu bitandukanye kuri Uwoya, baramuvugaho ibyo bashaka. Icyo nababwira ni uko Irene Uwoya ni umuntu, abantu barimo kumubabaza, barimo gukoresha amagambo mabi cyane, mwabibonye kuri Instagram n’ahandi.

Ndikumana ni umugabo wemewe wa Uwoya, nubwo baba baragiranye ibibazo bingana iki mumenye ko ari umugore we urupfu rwa Hamad rwaramubabaje cyane. Yongeyeho ati “Ibibazo bya Irene Uwoya na Ndikumana biri hagati yabo, nta wundi uzi ukuri. Njye ndi hafi ya Irene Uwoya, nabonye agahinda afite, ari kurira cyane, arababaye cyane.”

Mu gushyingura Ndikumana Katauti haje umuhungu we mukuru[urererwa kwa nyirakuru i Burundi] yabyaranye n’umugore wa mbere batandukanye ndetse ni nawe wasezeye mu izina ry’abana asize.

Ndikumana Katauti atabarutse afite imyaka 37 y’amavuko, yari amaze igihe gito atandukanye na Irene Uwoya. Aba bombi bari bafitanye umwana w’umuhungu witwa Krish Ndikumana gusa bari batarabona gatanya.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
Diogene nsabiyera Kuya 18-11-2017

Twifatanyije numuryango wa nyakwigendera kd lmana imwakire mubayo.

Diogene nsabiyera Kuya 18-11-2017

Twifatanyije numuryango wa nyakwigendera kd lmana imwakire mubayo.

bma Kuya 16-11-2017

nibaza umunyamakuru uba wavugishije ukuri kuri iyi nkuru..bamwe ngo opra yitabiriye umuhango wo gusezera kuri katauti,uyu nawe ngo ntiyarahari,yongeraho ngo yari afite imyaka 37,kdi mukuri ngo yari afite 39..
mwagiye mubanza mugashaka inkuru zifatika.