Ole Gunnar ati

Mu gihe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ukuboza 2019, Manchester City yiteguye kwakira mukeba wayo (’derby’) Manchester United ku mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Bwongereza, umutoza Ole Gunnar Solskjaer wa Manchester United yemeza ko ikipe ye ikomeye kurusha Manchester City.

Manchester City iri mu mwanya mwiza wo kuba yarangiza shampiyona y’uyu mwaka iri imbere ya Man United ku nshuro ya Karindwi yikurikiranya, ibintu ubundi bitari byarigeze bibaho mbere kuva mu myaka ya 1930.

Manchester City kandi imaze kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona ya Premier League kuva Man United yagera ku bintu bikomeye 20 mu mwaka wa 2013.

Abajijwe mbere y’iyi ’derby’ y’uyu munsi niba akibona United nk’ikipe ikomeye kurusha mucyeba wayo, umutoza Ole Gunnar yagize ati "Yego".

Yongeyeho ati "Ni byo ntitwajya impaka ko turi inyuma cyane, ariko se ni iki tugiye kubikoraho? Guterera iyo? Kudahatana na bo [Manchester City]?"

Mu bijyanye n’ibikombe, City iracyafite urugendo rurerure ngo ibe yashyikira United, ariko hanze y’ikibuga, City iri gusatira United mu bijyanye n’amikoro mu by’amafaranga.

Ariko umutoza Pep Guardiola wa City avuga ko yumva kuba ikipe ikomeye birenze kuba byareberwa gusa ku bikombe yatwaye.

Ati "Niba uri kurebera ku bijyanye n’ibikombe, bameze [United] neza kuturusha, ibyo ntawabishidikanyaho. Imibare ni imibare [irivugira], kandi muri urwo rwego begukanye ibikombe byinshi kuturusha".

"Ariko turi kugerageza kugera aho bageze uko dushoboye kose, kandi ku bafana ba City, Manchester City izahora iteka ari yo ikomeye kurushaho".


Manchester City y’umutoza Pep Guardiola (iburyo) yatsinze imikino ibiri ya shampiyona yayihuje na Manchetser United y’umutoza Ole Gunnar (ibumoso) mu mwaka ushize w’imikino

Kuva Sir Alex Ferguson yajya mu kiruhuko cy’izabukuru akareka gutoza United mu mwaka wa 2013, City imaze gutsinda imikino ya ’derby’ irindwi mu gihe United yo yatsinze itatu.

City kandi imaze kurusha United amanota 91 mu myaka itandatu y’imikino ishize.

Ubu United ya Gatandatu, irarushwa na City ya Gatatu amanota 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’uyu mwaka.

Ole Gunnar ati "Kuva nagera hano, abakinnyi barindwi, bafite ubunararibonye bwinshi, baragiye. Ducyeneye kongera kwiyubaka no guhindura umuco mu by’imikinire".

Yongeyeho ati "Ducyeneye kongera imbaraga mu ikipe mu busatirizi no mu mikinire".

"Nitumara kubona abo bakinnyi, ndabizi neza ko icyuho kiri hagati yacu kizavaho. Ariko se nanone murabona nsa nk’umuntu ushobora gutanga amapawundi abarirwa muri za miliyoni amagana ku bakinnyi ntizeye neza?"

Kuri ubu, ibyo bivuze gucungira ku bakinnyi bihuta cyane kandi bakina basatira izamu.

Jose Mourinho wahoze ayitoza na we ni ko yavuze ubwo ikipe ye ya Tottenham yatsindwaga na United 2 -1 ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Na Guardiola ni ko yavuze. Ati "Biragaragara ko ari ikipe icungira ku guhindukirana byihuse uwo bahatanye [’counter attack’]".

Yongeyeho ati "Iyo nibutse ibitego batsinze Chelsea mu ntangiriro y’uyu mwaka, byinshi byari kuri ’counterattack’, ubwo Chelsea yasatiraga gacye kurushaho. Cyo kimwe no mu mukino na Liverpool, igitego cyavuye kuri ’counter attack’".


Pep Guardiola (ibumoso) na Ole Gunnar Solskjaer (iburyo) barahurira muri Derby y’i Manchester kuri uyu mugoroba





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo