Nyina wa Mowzey Radio ntiyanyuzwe n’igihano cyahawe uwishe umuhungu we, ngo ntazigera amubabarira

Umubyeyi wa Nyakwigendera Mowzey Radio wamenyekanye cyane mu muziki wo muri Uganda, ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Good Lyfe yahoze afatanyamo na Weasel, yavuze ko atazigera ababarira na gato Troy Wamala ushinjwa kwivugana umuhungu we.

Kasubo Jane wagaragaje ko kugeza na n’ubu agifite agahinda ku rupfu rw’umuhungu we, wari umaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango we, yavuze ko akurikije igihano Troy aherutse guhabwa n’urukiko, kuri we abona kidahagije.

Yabivuze mu gihe urukiko rwemeje ko Troy Wamala afungwa imyaka 14, nubwo benshi mu bari abakunzi b’umuziki wa Radio batemeranyije n’icyo gihano.

Nyina wa Radio yavuze ko Wamala, yari akwiye gukatirwa igihano cy’urupfu kuko ari umwicanyi kandi akaba aribyo bikwiye abantu bose bameze nka we.

Yakomeje avuga ko adashobora guhishira amarangamutima afitiye uyu musore wamuvukije umwana we. Yemeje ko uretse umuvumo nta kindi ashobora kwifuriza Troy ahoy aba ari hose n’icyo yaba akora cyose.

Yagize ati ”Mwifuriza ibintu bibi gusa mu buzima bwe, siniyumvisha neza ko njye nshobora kugira umutima umubabarira”.

Mowzey Radio yitabye Imana taliki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa kuya 3 Gashyantare 2018. Iperereza ry’inkomoko y’urupfu rwe ryakomeje gukorwa rirangira umunyabigango Troy Wamara ariwe uhamwe n’icyaha cyo kumwica.


Troy Wamala wishe Radio yakatiwe gufungwa imyaka 14


Nyina wa Mowzey Radio aracyashengurwa n’urupfu rw’umuhungu we

Irebere Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo