Nubwo Rayon yongeye kumutira APR Sugira ntashaka kuyikinira, ngo imufite umwenda

Mu gihe Sugira Erneste yamenyeshejwe n’ubuyobozi bwa APR FC ko bumurekuye burundu bityo yakwishakira indi kipe, Rayon Sports yahise yandikira iyi kipe y’ingabo iyisaba kongera kubatiza uyu rutahizamu, ni mu gihe amakuru avuga ko uyu musore atiteguye kuba yakongera gukinira iyi kipe nyuma y’uko ni byo bamwemereye mbere atabibonye.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 mu Kuboza ni bwo Sugira Ernest wari usigaje umwaka n’igice muri APR FC, iyi kipe yamutije amezi 6 muri Rayon Sports.

Nyuma yo gusoza intizanyo ye, uyu musore yaganiriye n’ikipe ye ya APR FC maze imwemerera ko yakwishakira indi kipe kuko itazamukoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Rayon Sports na yo ikaba yaravuganye n’uyu musore ngo abe yabasinyira ariko ntibyakunda kuko yabasabaga miliyoni 10 nka recruitment kandi bagakemura ibibazo bafitanye cyane ko hari umwenda bamufitiye.

Amakuru avuga ko nyuma yo gucibwa aya mafaranga na Sugira, Rayon Sports yahise yandikira APR FC bayisaba ko yakongera ikabatiza uyu mukinnyi muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza.

Ikinyamakuru ISIMBI kivuga ko cyamenye amakuru gikesha umwe mu nshuti za hafi z’uyu musore avuga ko Sugira Ernest atiteguye kugaruka muri Rayon Sports ngo keretse bakemuye ikibazo cye kandi bakanamuha ibyo yabasabye.

Bivugwa ko uyu musore yishyuza Rayon Sports umushahara ndetse ngo hari n’amafaranga atabonye yari yemerewe ubwo yayijyaagamo, ngo babikemuye bakanamuha ibyo yabasabye na we yiteguye kuba yakomeza gukinira iyi kipe.


Rayon Sports yongeye kwandikira APR FC iyitira Sugira Ernest


Gusa ngo Sugira ntiyiteguye kongera gukinira Rayon Sports

Nasabye ko bandasa ndabibura, abana bahindutse indaya abandi za Marine, iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ubuzima bushaririye abasenyewe amazu babayemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo