Ntuzaba ari umukino usanzwe, izaba ari intambara-Michael Sarpong

Rutahizamu wa Rayon Sports, Micheal Sarpong yavuze ko umukino wa mbere uzahuza Rayon Sports na APR FC mu mwaka w’imikino utaha uzaba ari intambara kubera abakinnyi bakinanaga barimo Manzi Thierry na Mutsinzi Ange berekeje kwa mukeba.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Funclub nyuma y’imyitozo y’ejo ku wa Kane w’iki cyumweru, yavuze ko umukino karundura uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba atari umukino usanzwe ahubwo azaba ari intambara.

Yagize ati “Uyu ntabwo uzaba ari umukino usanzwe, ahubwo izaba ari intambara, ntabwo mbeshya uru ruzaba ari urugamba.”

Sarpong uherutse gutsinda Penaliti yabonetse ku munota wa nyuma mu mukino uherutse guhuza ibi bigugu byombi mu Rwanda,yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu w’iki Cyumweru nyuma y’iminsi yari amaze mu biruhuko mu gihugu cya Ghana iwabo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ananias Kuya 27-07-2019

Ntabwoba Dufite Nibarintambara Tuzabireba Abahungu Ba APER Bazi Kurasa Bararegeye

isaac Kuya 26-07-2019

Naba agihari bizaba aribyiza

isaac Kuya 26-07-2019

Naba agihari bizaba aribyiza