Sarpong yirukanwe muri Rayon Sports nta n’integuza, iranamwishyuza akayabo

Ikipe ya Rayon Sports yirukanye rutahizamu wayo Machael Sarpong imushinga kuvugira mu itangazamakuru amagambo asebya umuyobozi wayo, Sadate Munyakazi ndetse iyi kipe ihita inamushyikiriza indi baruwa imwishyuza amafaranga angana n’amadorali 612 ($612) yamugurije y’itike y’indege yamukuraga muri Norvege imuzana i Kigali aho yari yaragiye mu igeragezwa ikipe itabizi..

Machael Sarpong yamenyeshwejwe ko yirukanwe mu ikipe ya Rayon Sports binyuze mu ibaruwa ubuyobozi bwayo bwamwandikiye igira iti "Tumaze kubona ko nta mpamvu n’imwe yasobanura imyifatire yawe y’ibitutsi itesha agaciro ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano mwari mufitanye kubera ikosa riremereye.

Kubera uburemere bw’ibyo wakoze, iseswa ry’imikoranire twari dufitanye ni nta nteguza, nta n’ibindi byose bigenerwa umukinnyi wemerewe kandi bishyizwe mu bikorwa ukimara kubona iyi baruwa.

Tukwifurije amahirwe ahandi!".

Michael Sarpong ni umwe mu batarishimiye icyemezo cyafashwe na Rayon Sports cyo guhagarika imishahara y’abakinnyi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, avuye iwabo muri Ghana, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka.


Ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwandikiye Sarpong bumusaba ibisobanuro ku byo yavuze


Ibaruwa yirukana burundu Sarpong muri Rayon Sports nta n’integuza ahawe

Uyu musore kandi akaba yahise ashyikirizwa indi baruwa imwishyuza amafaranga angana n’amadorali 612 ($612), ni ukuvuga ibihumbi 570 by’amanyarwanda ikipe yamugurije y’itike y’indege yamukuraga muri Norvege imuzana i Kigali aho yari yaragiye mu igeragezwa ikipe itabizi.

Michael Sarpong akaba yari ku mpera z’amasezerano muri Rayon Sports nyuma yo gusinyira iyi kipe imyaka 2 muri 2018.


Ibaruwa imwishyuza amadorali 612

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo