Nsengiyumva ’Igisupusupu’ mu bazasusurutsa Kigali Summer Festival

Nyuma yo kugaragaza ko akunzwe mu bitaramo aherutse kuzengurutswamo bya Iwacu Muzika Festival, mu buryo butunguranye umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye kubera indirimbo ye ’Igisupusupu’, yongewe mu bahanzi bazasusurutsa iserukiramuco ryitiriwe impeshyi rizabera mu mugi wa Kigali, ryiswe ’Kigali Summer Festival’.

Nsengiyumva ’Igisupusupu’ ukunzwe mu ndirimbo ze ebyiri gusa, ni we muhanzi wenyine wazengurukanye n’Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, ndetse ni na we muhanzi rukumbi mu Banyarwanda umaze kwemezwa ko azarushanwa n’icyamamare Diamond Platnumz mu gushimisha abakunzi b’umuziki Nyarwanda by’umwihariko mu gusoza iri serukiramuco ku itariki ya 17 Kanama 2019.

Gukundwa mu buryo budasanzwe nibyo byatumye inzu ya The Mane itegura Kigali Summer Festival yihutira kumwongera ku bahanzi bazasusurutsa iri serukiramuco rizabera Camps Kigali, bakavuga ko badakwiye kwirengagiza umwihariko uyu muhanzi umaze igihe gito yagaragaje mu muziki w’abanyarwanda.

Baadrama yagize ati “Ntabwo twakwirengagiza umwihariko wa Igisupusupu namwe mwarabibonye ko aho yakandagiraga mu ntara ivumbi ryatumukaga, urumva rero ntabwo twakwima abanya Kigali amahirwe yo kureba uriya Musaza”

Uretse Nsengiyumva, Rafiki Coga Style nawe yongewe ku bandi bahanzi ku munota wa nyuma, bikaba nk’umwe mu bahanzi wakoranye akanabana na Baadrama nyiri iyi nzu ya The Mane yateguye iri serukiramuco.

Mu bandi bazitabira iki gitaramo, harimo DJ Princess Flora, umunyarwandakazi umaze kuba ikirangirire mu kuvanga imiziki mu Burayi, ndetse n’abandi bavanga imiziki hano mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ku itariki 27 Nyakanga aribwo iri serukiramuco rizaba rihuze abahanzi batandukanye bo mu Rwanda n’umugandekazi Sheebah Karungi bikabera ahabera mu kibuga cya Parikingi cya Camp Kigali.


Igisupusupu yongewe mu bazasusurutsa Kigali Summer Festival kubera uburyo akunzwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo