Nsengiyumva ’Igisupusupu’ ategerejwe I Nyamasheke

Ku wa Gatandatu tariki ya 03 Kanama 2019, Nsengiyumva Francois wamamaye ku izina ’Igisupusupu’, ategerejwe mu karere ka Nyamasheke aho azataramira muri Kaminuza ya Kibogora Polytechinics (KP) mu gitaramo cyiswe ’Talent Detection’ kizabera muri iyi kaminuza.

Amakuru yizewe UMUBAVU dufite ni uko Alain Muku uhagarariye inyungu z’Igisupusupu (Manager we) yamaze kubyemeza kimwe n’ubuyobozi bw’abanyeshuri bari gutegura iki gikorwa.

Uretse Igisupusupu, abandi bahanzi bazahagaragara ni umuraperikazi Peace Thaidi wo mu Isi ya Muzika hamwe na Ally Bomaye.

Ikitaramenyekana kugeza ubu, ni ibijyane n’amasaha ndetse n’icyo bisaba ngo umuntu azinjire muri iki gitaramo kizabera muri KP ku wa Gatandatu.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo