Nsanzamahoro wamenyekanye nka ’Rwasa’ muri Filme nyarwanda yitabye Imana

Denis Nsanzamahoro wamamaye muri filime nyarwanda nka Rwasa yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK Kigali kuri uyu wa Kane tariki 05 Nzeli 2019, azize indwara ya Diabète yari amaranye iminsi.

Denis Nsanzamahoro yari amaze kubaka izina rikomeye mu Cinema nyarwanda ndetse hari n’amafilime yo hanze y’u Rwanda yagaragaye muri filime ‘100 Days’, “Sakabaka” yagize uruhare mu ikorwa ryayo, ‘Operation Turquoise’ n’izindi nyinshi zamumenyekanishije birushijeho.

Muri Werurwe 2019 Denis Nsanzamahoro [Rwasa] yakinnye muri filime yakozwe ku gitabo cy’umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi Gaël Faye yise “Petit Pays”. Mu mafoto yasohowe agaragaza Rwasa yambaye impuzankano ya gisirikare.

Mu 2006 Denis yakinnye muri filime yitwa “The Last King of Scotland” ikaba ari filime ivuga ku buzima n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Idi Amin Dada uzwi kuba yarategetse igihugu cya Uganda mu myaka ya za 70. Ni filime igaragaramo abakinnyi b’ibihangange ku isi nka Forest Whitaker ari na we ukina ari Idi Amin, na Kerry Washington ukina ari umugore we.


Nsanzamahoro wamenyekanye nka Rwasa muri Filme nyarwanda yitabye Imana azize Diabete

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo