Niyibeshya akajya mu bandi bakobwa tuzabyarana abo-Tanasha abwira Diamond

Tanasha Donna umukunzi w’umuhanzi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz, yahishuye ko akunda cyane uyu mugabo yitegura kubyarira umwana ariko ngo yazaramuka yibeshye akajya mu bandi bakobwa, bakazaba babyaranye abo.

Tanasha ahishuye ibi mu gihe habura iminsi mike ngo bibaruke umwana wabo w’umuhungu nk’uko Diamond ubwo aheruka mu Rwanda yabitangaje ko uku kwezi Imana ibafashije gushobora gushira bibarutse.

Diamond yemeje ko Tanasha ari we mukobwa bazashyingiranwa bakabana nk’umugore n’umugabo, gusa n’ubundi inkuru zikomeza kumwerekeza mu bandi bakobwa ko yaba aca inyuma umukunzi we unamutwitiye umwana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umunyamakurukazi wo muri Kenya akaba n’umukunzi wa Diamond, Tanasha yavuze ko akunda se w’umwana we cyane, ariko ngo niyibeshya akajya mu bandi bagore bazaba babyaranye abo.

Ati "Nkunda Papa w’umwana wanjye cyane, ariko najya kuryamana n’abandi bakobwa sinshobora no kongera kumukoraho, na we arabizi."


Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Tanasha yeruriye Diamond ko najya mu bandi bakobwa bazaba babyaranye abo

Mu minsi ishize Tanasha yatangaje ko atakwanga Diamond bitewe n’ahahise he, kuba yarakundanye n’abakobwa benshi ngo nta kibazo icyo areba ni uko ameranye na we uyu munsi, na we mbere ya Diamond yakundanye n’abagabo 3.

Diamond yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa benshi batandukanye hari Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania muri 2006, Hamisa Mobetto unamufitiye umwana ndetse na Zari babyaranye abana 2.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo