Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo, ni umunsi wari utegerejwe na benshi babukereye ngo barare bamenye uwambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, bityo urugendo rwatangiriye i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 15 Ukuboza 2018 rusojwe Nimwiza Meghan wari ufite No. 32 ariwe ubaye Miss Rwanda 2019.

Iri rushanwa ryari risigayemo abakobwa 15 nyuma yuko abandi batanu basezerewe bari mu mwiherero (Boot Camp). Byatangiye abakobwa 15 barimo Murebwayire Irene (No. 18), Mukunzi Teta Sonia ( No. 10), Mwiseneza Josiane (30), Uwicyeza Pamela (No.29), Umukundwa Clemence (No. 24) , Gaju Anita (No. 35), Mutoni Olive (No 20), Inyumba Charlotte (No. 33), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09), Uwihirwe Yasipi Casimir (No. 21), Uwase Muyango Claudine (No. 01) , Uwase Sangwa Odille (No. 16), Bayera Nisha Keza (No. 22) Niyonsaba Josiane (No. 13) na Nimwiza Meghan (No. 32), babazwa ibibazo nyuma akanama nkemurampaka kariherera kemeza batanu bagomba gutoranywamo Nyampinga.

Nyuma yo kwiherera, abakemurampaka batangaje ko abakobwa batanu bagomba kuvamo Miss Rwanda 2019 bakomeza mu kindi cyiciro ari:

1. Uwihirwe Yasipi Casimir No 21

2. Gaju Anita No 35

3. Uwase Sangwa Odille No 16

4. Kabahenda Ricca Michaella No 9

5. Nimwiza Meghan No 32

Nyuma yuko aba bakobwa 5 ba mbere babonetse buri umwe umwe yongeye kugeza ku bitabiriye ibirori umushinga we maze akanama nkemurampaka kongera kwiherera ngo kemeze bidasubirwaho uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 birangira abaye Nimwiza Meghan wari wambaye No. 32.

Miss Rwanda 2019 ahembwe imodoka nshya ya Suzuki Swift yo kugendamo, azajya anahembwa ibihumbi 800Frw buri kwezi n’ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe. Azanaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World.

Andi makamba yatanzwe:

Miss Popularity 2019: Mwiseneza Josiane, No 30

Igisonga cya Kabiri: Uwase Sangwa Odile, No 16

Igisonga cya Mbere: Uwihirwe Yasipi Casmir, No 21

Uwatowe nk’igisonga cya mbere ahembwe amafaranga asaga Miliyoni imwe mu gihe igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi 500 Frw.

Aya makamba yiyongereye ku yandi yari yatanzwe mu musangiro wabereye mu mwiherero wa Miss Rwanda ku mugoroba wo ku wa 24 Mutarama 2019, kuri uwo mugoroba Nyampinga wabanye n’abandi neza yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa, uw’umurage agirwa Kabahenda Ricca Michaella naho uberwa n’amafoto aba Muyango Uwase Claudine.

Tubibutse ko Miss Nimwiza Meghan No. 32 usimbuye Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka ushize wa 2018 yaje ahagarariye umujyi wa Kigali ubwo yatoranywaga mu bakobwa batandatu.

PNG - 1.2 Mb
Nimwiza Meghan ni we Nyampinga w’u Rwanda 2019

mg3870|center>

PNG - 1.3 Mb
Nimwiza Meghan yabanje gutoranywa mu bakobwa batanu ba mbere

PNG - 1.3 Mb
Igisonga cya Mbere yabaye Uwihirwe Yasipi Casimir, ashyikirizwa ikamba na Umunyana Shanitah asimbuye

PNG - 1.2 Mb
Uwase Sangwa Odille yegukanye ikamba ry’Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, aryambikwa na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane kuko Irebe Natacha Ursule asimbuye atakiba mu Rwanda

PNG - 1.2 Mb
Mwiseneza Josiane ni we wabaye Miss Popularity, asimbura Umutoniwase Anastasie wari ufite iryo kamba mu mwaka wa 2018





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo