Niba no kwikinisha, ibyo bintu birenze ubusazi, uzi ko ari Guverinoma y’abantu benshi-Karasira ’Prof. Nigga’

Karasira Aimable umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda wamamaye nka Professor Nigga mu muziki, ni umugabo ukunze kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.

Mu kiganiro n’UMUBAVU yakomoje ku bintu byinshi bitandukanye by’umwihariko avuga kuri Padri Nahimana Thomas uvuga ko afite Guverinoma ikorera mu buhungiro bityo avuga ko ibi birenze ubusazi.

Ati "Hatazagira abitwaza ibyo navuze ngo byo kwikinisha, niba no kwikinisha ibyo bintu birenze ubusazi noneho iyaba byafata n’umusazi umwe, uzi ko ari Guverinoma y’abantu benshi...()".

Karasira avuga ko atangazwa cyane n’uburyo iyi Guverinoma ya Nahimana ikorera ibintu hanze kandi yiyita ko ibikorera Abanyarwanda ngo yasinya nk’imyanzuro ugasanga yanditseho ngo "Bikorewe I Paris!".

Karasira Aimable avuga ko bariya ari ibigwari bashaka kurya utw’abandi gusa, ati "Ubu ko Victoire yaje nta nduru zivuze, abantu b’ibigwari bashaka kurya amafaranga y’abandi gusa bicisha abantu, Guverinoma yo mu buhungiro isobanuye iki? Nta gace k’ubutaka bigeze bafata, nta n’isibo bayobora bariya, buri umwe ngo ari Canada, undi ngo ari aha, bakiyicarira ngo bafite Guverinoma!".

Karasira yatuganiriye no ku zindi ngingo zitandukanye zibanda ku bitekerezo bivugira abaturage mu bintu bitandukanye bakenera mu buzima bwa buri munsi dore ko azwi mu kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.

Iyumvire byinshi muri Video:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo