Neymar Jr ufuhira mushiki we ntiyanyuzwe n’umusore umutereta-Amafoto

Umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Brazil akaba rutahizamu wa PSG, Neymar Jr ntiyishimiye ko mushiki we Rafaella akundana na rutahizamu wa Inter Milan ariko watijwe muri Flamengo, Gabigol ariyo mpamvu yafashe ifoto bari kumwe agahisha isura ye yose.

Neymar Jr usanzwe uzwiho gufuhira mushiki we, yababajwe nuko yakundanye na Gabigol ahita afata ifoto bari kumwe amuhisha isura ye n’urupapuro rw’umweru.

Neymar na Gabigol bakinannye mu ikipe imwe yatwaye umudali wa Zahabu mu mikino Olimpike yabereye iwabo mu mujyi wa Rio de Janeiro mu mwaka wa 2016.

Nyuma y’aho Neymar agaragaje iyi foto yahishe isura ya Gabigol ubwo bari kumwe i Rio 2016, na we yahise amwihimuraho ashyira kuri Instagram ifoto ye ari kumwe na mushiki we Rafaella Santos w’imyaka 23, anandikaho ko bari kumwe tariki ya 28 Ukwakira 2019.

Neymar Jr amaze imyaka 5 yikurikiranya yitabira ibirori by’isabukuru ya mushiki we aho bivugwa ko yihesha ibihano iyo yegereje ariko inshuro nyinshi avunika iyi sabukuru yegereje.


Neymar afuhira mushiki we bikomeye


Neymar ntiyishimiye ko mushiki we ateretwa na Gabigol


Neymar na mushiki we Rafaella





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo