Ndikumana Hamad Katauti  yitabye Imana

Inkuru iri kuvugwa hirya no hino mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda n’ uko umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse wabaye myugariro ukomeye mu Mavubi Ndikumana Hamad Katauti yitabye imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Iyi nkuru y’akababaro ije mu gihe ku munsi w’ejo Taliki ya 14 ukwakira 2017,uyu mutoza yari ameze neza ndetse yakoresheje imyitozo yose aha gahunda abakinnyi y’uko barakora uyu munsi, amakuru akomeje gucicikana akaba ahamya ko uyu mugabo yamaze kwitaba Imana.

Katauti watozaga ikipe ya Musanze nk’umutoza wungirije umwaka ushize, yageze mu ikipe ya Rayon Sports uyu mwaka azanywe n’umutoza mukuru wayo Olivier karekezi,ariko nyuma y’igihe gito ayigezemo ahise yitaba Imana mu buryo butunguranye.

Inkuru y’urupfu rwa Katauti yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Ugushyingo 2017 ku i saa munani azize urupfu rutunguranye aho nyuma y’iyi myitozo yarwaye mu masaha y’ijoro ajya kwa muganga bamuha ibinini bitagize icyo bimumarira kuko yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwa Katauti ije nyuma y’aho mu kwezi kwa cyenda ubwo Rayon Sports yiteguraga umukino w’igikombe cy’Agaciro Development Fund yatakaje umunyezamu wa kabiri wayo Mutuyimana Evariste.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
Jules Mubalama Kuya 15-11-2017

R.I.P

Joachim Kuya 15-11-2017

Ooooooh lalalala,Katauti Imana imwakire namukundaga cyane!!!!!.