Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Natnael Tesfatsion ukomoka muri Erythrée yegukanye Tour du Rwanda 2020, Mugisha Moïse ukinira Skol Adrien Cycling Academy asoza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

Iri rushanwa rizenguruka igihugu ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2020, aho abakinnyi basiganwe ku ntera y’ibilometero 89.3.

Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu mwaka ushize mu gihe hagati ya 2009 na 2018 yari kuri 2.2.

Agace ka nyuma k’iri siganwa rizenguruka igihugu kahagurukiye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) saa 10:30, abasiganwa berekeza i Rebero, aho banyuze Norvège no kwa Mutwe.

Kegukanywe na José Manuel Diaz ukinira NIPPO DELKO One Provence wakoresheje 2h33’24’’ ku ntera y’ibilometero 89.3, yakurikiwe na Mugisha Moïse wa SACA, yasize amasegonda atatu.

Natnael Tesfatsion ni we wasoje isiganwa ryose ari imbere aho mu bilometero 889.2 yakoresheje 23h13’01”; asiga Umunyarwanda Mugisha Moïse (SACA) ho 54” mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoje Umusuwisi Schelling Patrick ukinira Israel Start-up Nation wakoresheje 23h13’01.

Tesfatsion w’imyaka 20, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore akinira NTT Continental Cycling Team ariko yitabiriye isiganwa ku itike y’Ikipe y’Igihugu ya Erythrée.

Yambaye umwambaro w’umuhondo ubwo yegukanaga agace karekare ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu kakinwe ku wa 26 Gashyantare 2020, akagasoza akoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 46, ahita anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Tesfatsion yabaye uwa kabiri ukomoka muri Erythrée wegukanye Tour du Rwanda nyuma yo kuzamurwa ku rwego rwa 2.1 mu 2019, kuko iy’umwaka ushize yatwawe na Merhawi Kudus Ghebremedhin [wavutse tariki 23 Mutarama 1994] ukinira Astana Pro Team.

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo