Narebye aho bishyushye nange aba ariho njya- Theo Bosebabireba avuga uburyo nawe yashyigikiye Mwiseneza

Mu bantu benshi batandukanye bagiye bagaragaza ko bashyigikiye Mwiseneza Josiane mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, na Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka ‘Bosebabireba’ ntiyahatanzwe kuko nawe yavuze ko ashyigikiye uyu mukobwa ukomeje kuvugisha benshi.

Ubwo yaganirana n’umunyamakuru Theo Bosebabireba yabajijwe icyaba cyaratumye nawe ahitamo gushyigikira Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda maze avuga ko nawe yarebye/yumvise aho bishyushye bityo nawe akaba ariho ajya.

Yagize ati “ icyatumye nshyigikira Mwiseneza Josiane ni uko nta rindi zina nzi muri Miss Rwanda kandi aho ndi kujya hose ndi kumva hasakuzwa Miwiseneza nubwo wenda ukurikiranye neza wanamenya n’amazina y’abandi ariko rwose irisakuzwa ni iryo rya Josiane bityo nange nasanze ntava mu murongo w’abandi, ni iyo mpamvu yanteye gushyigikira Mwiseneza Josiane, nange narebye aho bishyushye, ubu se wowe wajya gutesha agaciro ibyo abandi bahaye agaciro ushingiye kuki”.

Yakomeje avuga ko atari asanzwe yita/akurikirana ibijyanye n’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bityo Mwiseneza Josiane akaba ariwe watumye arimenya kubera ibintu yabonaga byashyushye cyane izina Mwiseneza ryaciye ibintu hirya no hino.

Bosebabireba yakomeje avuga ko yajyaga yumva mu matwi gusa ibijyanye na Miss Rwanda ngo gusa ubu bikaba byaramukuriye cyane nyuma yo kubona byashyushye ku rundi rwego kuruta indi minsi yose byabayeho.

Theo Bosebabireba nawe ashimira byimazeyo Mwiseneza ikizere yigiriye amusaba kudacika intege ndetse no mu bindi bitari Miss Rwanda.

Ati “ikintu nabwira Josiane, namushimira kubw’ikizere yigiriye, nkanamukomeza mubwira kudacika intege ahubwo musaba no gukomeza kwigirira ikizere no bindi bintu bitari Miss Rwanda kuko igihe kiragera ibintu bigakunda”.

Theo akomeza agira inama Mwiseneza Josiane n’abandi muri rusange ko kutamera nk’abantu benshi bagiye bazira kwitinya, ati “iyo utinyutse hari intego ugeraho, kuko abantu bagumye gutinya nta kintu bazageraho, gutinyuka ni intambwe ikomeye”.

Bosebabireba avuga ko nawe ubwe kugira ngo aze I Kigali yatinyutse, ati “ naratinyutse, umutimanama wawugira ariko ugize ubwoba ukagira ibyo utinya, ntiwigirire ikizere ukumva bidakunda, ntacyo wageraho”.

Akomeza ashimangira ko nawe iyo adatinyuka aba akiri mu buzima bugoye yarimo mbere ariko ngo ku bwo gutinyuka ubuzima bwe bwahindutse ku buryo bugaragara. Ngo arashimira Imana ko ku bwo gutinyuka yahinduriwe imirimo (yari umuzunguzayi).

Kuri ubu Mwiseneza Josiane Bosebabireba nawe atatanzwe gushyigikira muri Miss Rwanda, ari mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero (Boot Camp) uteganyijwe guhera ku wa 13 Mutarama 2019, mu gihe igikorwa nyirizina cyo gutora Nyampinga kizaba ku wa 26 Mutarama mu biriro bikomeye bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

PNG - 307.2 kb
Theo Bosebabireba avuga ko nawe gutinyuka aribyo byamugejeje aho ari ubu
PNG - 1.2 Mb
Bosebabireba yahisemo gushyigikira Mwiseneza Josiane nyuma yo kumva izina rye ariryo riri gusakuzwa cyane mu mbuga nkoranyambaga

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo