Nagiye kubona mbona umuntu ancumise icyuma mu itama-Umuhanzikazi Asinah

Ubwo umuhanzikazi Asinah Erra yari yasohokanye n’inshuti ze mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama, umukobwa atazi yamukomerekeje akoresheje icyuma ubwo yari amusanze mu kabari nyamara ngo nta n’ikintu yari yavuganye na we uretse ko ngo yagiye avuga ko yamutwaye umugabo.

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi nyarwanda, Asinah yacyebeshejwe icyuma n’umukobwa bahuriye mu kabiri kamwe hano i Kigali (People Club).

Icyo gihe nabwo Asinah yavuze ko uyu mukobwa wamukomerekeje atamuzi, yagize ati “Uwo mukobwa ntawe nzi kandi nta n’ikintu yanyambuye wenda ngo mvuge ko ari cyo yashakaga gusa nagiye kumva anshwaratuje ikintu ku itama sinzi niba ari icyuma cyangwa urwembe yakoresheje gusa urebye igikomere mfite bisa nkaho ari urwembe.”

Yavuze kandi ko yanagerageje kumukurikirana ngo amubaza icyo amuhoye bikanga bitewe no gucika intege mu mubiri.

Ati “Nagerageje kumwirukaho ngo mubaze icyo ampoye isereri iramfata ndwana no kwiramira ngo ntagwa hasi gusa abo twari kumwe bihutiye kunjyana kwa muganga kuko nari ntangiye kuva amaraso menshi habura uhamagara Police ako kanya.”

Uyu mukobwa guterwa icyuma ku itama byaje kumuviramo kujya mu bitaro kwa Nyirinkwaya aho yavuyemo tariki ya 5 Kanama 2019.

Aganira n’Isimbi.rw nyuma yuko avuye mu bitaro, Asinah yavuze ko yatunguwe n’uyu muntu kuko we nta hantu na hamwe amuzi uretse gusa ngo ko yagiye kubona akabona umuntu amucumise icyuma mu itama.

Ati "Abagizi ba nabi baracyari benshi niba tuzabashyira he, umuntu yarankomerekeje, simuzi, ntacyo twari dupfuye, sinari navuganye na we, sinari nasangiye na we, nagiye kubona mbona umuntu ancumise icyuma mu itama".

Ku byo uwo mukobwa yagiye yivugisha ko bapfa umugabo we, Asinah yavuze ko atabizi kuko na we ubwe atamuzi yewe ari n’ubwa mbere yari amubonye.

Yagize ati "Icya mbere nakubwiye ko uwo muntu wankubise icyuma ntamuzi, ni ubwa mbere nari mubonye, ako kanya sinabashije kumumenya kuko nahise ngira isereri sinabasha kumubona mu maso ariko hari abamubonye, bananyoherereje amafoto ye nsanga nta na hantu muzi, uretse kuvuga ngo twapfaga umugabo, n’uwo mugabo ntawuhari nta n’uwo napfa na we."

Ngo ntabwo bahise bitabaza inzego z’umutekano ari nayo mpamvu yatinze kurenganurwa, gusa ngo akimara kuva mu bitaro yahise ajya gutanga ikirego ubu birimo birakurikiranwa.


Umuhanzikazi Asinah ngo yagiye kubona abona umuntu amucumise icyuma mu itama

Urebye neza ku itama rya Asinah (iburyo), hari inkovu y’aho yatewe icyuma

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo