N’umuhanzi utaramamara yatungwa n’umuziki – Gihozo

Gihozo Pacifique ni umuhanzikazi umaze gukora indirimbo enye (4) harimo n’ inshyashya yasohoye yitwa ‘Hindura’ ngo kuri we abona ko umuziki watunga n’umuhanzi utaraba icyamamare.

JPEG - 178.9 kb


Gihozo Pacifique afite ikizere cyo kuzatungwa na muzika

Gihozo Pacifique niyo mazina ye bwite ni nayo akoresha mu muziki, yatangiye kuririmba mu 2016 asoje amashuri yisumbuye.
Amaze gusohora indirimbo nye (4) ubu yasohoye iyo yise ‘Hindura’ aho aririmba inkuru mpamp y’urukundo ku byamubayeho.
Imyaka ibiri mu muziki ngo hari icyo bimaze kumugezaho, ibi ngo bimuha ikizere ko umuziki uzamutunga.
Reba indirimbo ye n’ikiganiro yakoze

Ati “Ubu wenda ntibirampa amafaranga menshi ariko nibyo nagiye mbona hamwe na hamwe nagiye ntaramira byanyeretse ko hari uburyo bwiza bwo kuba nabeshwaho n’ umuziki.”
Iyi ndirimbo ye nshya yayituye abafana be bamukunda abo mu muryango we ndetse n’abagenzi be b’abahanzi by’umwihariko abakobwa.
Umuziki ariko hari abahanzi benshi bamaze imyaka myinshi bagerageza kuwukora nk’umwuga wabatunga byananiye. Batanga impamvu zinyuranye cyane cyane imiterere y’isoko ryawo.
Gihozo we avuga ko afite ikizere cyo kuwukora ukamutunga nk’umwuga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo