Mwiseneza Josiane ntakigenda n’amaguru! Reba imodoka yaguze

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019 (Miss Popularity2019), yatangaje ko yaguze imodoka ye isigaye imutwara mu buzima bwe bwa buri munsi bityo akaba yarasezeye kongera kugenda n’amaguru.

Miss Josiane yaguze iyi modoka nyuma yuko mu minsi yashize aribwo yashyikirijwe igifurumba cy’amafaranga yo kuyigura nkuko yari yarayemerewe nk’impano n’umunyamidelikazi Mimi Mirage uba ku mugabane w’u Burayi.

Hashize iminsi Mwiseneza aguze iyi modoka y’umukara nk’ uko yari yarabwiye itangazamakuru ko ariyo yifuza, yagize ati “Imodoka narayiguze".

Imodoka ya Miss Josiane ni iyo mu bwoko bwa Toyota Avenvis, ifite ibara ry’umukara, ikaba itwarwa n’umushoferi witwa Uwikunda Elysée.

Izina Mwiseneza ryumvikanye bwa mbere mu matwi y’abanyarwanda benshi tariki ya 16 Ukuboza 2018, ubwo yitabiraga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bagombaga guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Icyo gihe yakoze ibilometero bigera ku 10 n’amaguru kugira ngo agere ahabereye irushanwa, atunguka yo ino rimwe riva amaraso nyuma yo gusitara.

Uyu mukobwa ukomoka mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka karongi, yahise agira bafana batangira ingano, bamushimira ko yitinyutse akarenga imbibi zashyizweho na bamwe bumva ko iri rushanwa ari iry’abanyamujyi.

Mwiseneza wari intamenyekana yahise aba icyamamare, izina rye ripfukirana andi bari bahanganye, hashingwa amatsinda uruhuri yo kumushyigikira, ubundi baramutora karahava bimuhesha kwitwa Miss wakunzwe n’abantu (Miss Popularity).

Bamwe mu bamushyigikiye bakanabigaragaza ni umunyamidelikazi Mimi Mirage uba ku mugabane w’u Burayi, icyo gihe wahise atangaza ko agomba kumuha imodoka nk’impano yo kumushimira.

Icyo gihe bamwe babifashe nk’amagambo cyangwa se gushaka kwiyamamaza gusa nyamara ku wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019 nibwo Mwiseneza yashyikirijwe igifurumba cy’amafaranga ataratangajwe ingano akaba ari yo yaguzemo iyi modoka.

Muri iyi minsi Miss Miss Josiane arimo kwiga kuyitwara n’ubwo afite umushoferi umutwara. Avuga ko kuba afite umushoferi umutwara mu modoka ye bitandukanye n’uko yari afite umutwara mu modoka itari iye kuko ubu ari we boss.

Miss Josiane amaze iminsi azenguruka u Rwanda mu bukangurambaga ku ndwara ya Ebola kuko nabyo bifite aho bihuriye n’umushinga we ariko ngo ntabwo bisobanuye ko umushinga we wo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana yawuretse.

Uyu mukobwa w’ imyaka 23 wakunzwe n’abanyarwanda mu buryo budasanzwe ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’ u Rwanda wa 2019, avuga ko ari gutegura igitaramo yatumiyemo umuhanzikazi wo muri Nigeria ‘Tiwa Savage’.

Itariki iki gitaramo Mwiseneza azahuriramo na Mimi Mirage wamuhaye amafaranga yo kugura imodoka kizabera ntabwo iramenyekana. Ngo iki gitaramo ni umwanya Mwiseneza yateguye kugirango ahure n’ abafana be abashimire ko bamushyigikiye.

PNG - 637.8 kb
Ubu tuvugana Mwiseneza Josiane ntakigenda n’amaguru
PNG - 677.6 kb
Nyuma y’igihe gito Mwiseneza yinjiye mu mubare w’abatunze imodoka mu buryo benshi bumva butangaje
PNG - 306.1 kb
Ubwo umunyamideli Mimi Mirage yemereraga Mwiseneza Josiane benshi babifashe nk’imikino nyamara byarangiye abishyize mu bikorwa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Hirwa Kuya 29-03-2019

Iyi nkuru ntisobanutse, mujye mubanza musesengure neza ibyo mugiye kwandika n’ amashusho abiherekeje.

kapp Kuya 25-03-2019

Mujye muvuga inkuru nyazo ariko iyi niyo asanzwe agendamo ntabwo ariyo yaguze Kandi izina mwavuze ngo yaguze avensis iyi si anvensis mbega kubeshya ndumwe kabisa ese ubwo umuntu azajya yemera I yo muvuga gute kweri