Mwiseneza Josiane ngo yizeye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 100% nta kabuza

Mu kiganiro yahaye KigaliToday, Mwiseneza Josiane umaze kumenyekana cyane mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yashimangiye ko yizeye neza ijana ku ijana (100%) kwegukana intsinzi muri iri rushanwa akambara ikamba.

Umunyamakuru yamubajije niba yumva mu by’ukuri yiteguye kwegukana ikamba maze asubiza mu magambo ye agira ati “Jyewe ku bwange ndaryiteguye ijana ku ijana nubwo ari irushanwa (Competition) abakemurampaka (Judges) aribo bazareba urikwiye ariko ku bwange ndaryiteguye”.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda2019 Mwiseneza Josiane ashyize imbere kuzamura imirire myiza ku bana ngo arushaho kurwanya ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse no kuzamura iterambere ryo mu cyaro cyane cyane ahereye ku Ntara y’Iburengerazuba ahagarariye.

Icyatumye yibanda kuri iki kibazo avuga ko ari uko abona aricyo gihangayikishije kuruta ibindi mu karere/ mu gace avukamo.

Mwiseneza akomeje kugaragarizwa urukundo rukomeye mu kumushyigikira muri Miss Rwanda 2019 aho mu matora yo ku mbuga nkoranyambaga (Facebook na Instagram binyuze ku gukunda (Likes) amafoto yabo, uyu mukobwa yanikiye bagenzi be akegukana amajwi asaga 37,000 nubwo ibarura rigikomeje.

Uyu mukobwa arashimangira ko yizeye kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 mu gihe n’ubundi hirya no hino mu gihugu abantu bacitse ururondogoro bavuga ko bishoboka cyane ko yakwegukana intsinzi cyangwa n’undi mwanya mwiza muri iri rushanwa.

Rutangarwamaboko usanzwe ari umupfumu akaba n’umuganga Gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza, yatangaje ko umukobwa witwa Mwiseneza Josiane akwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 cyangwa se akegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe muri iri rushanwa (Miss Popurality).

Tubibutse ko biteganyijwe ko umukobwa uzaba yatowe kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga azahita akatisha itike imujyana mu mwiherero uzakorwa n’abakobwa 20, bazamenyekana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Mutarama 2019.

Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019 bizaba tariki ya 26 Mutarama 2019 bibere i Kabuga ku Intare Arena, icyumba cy’imyidagaduro kiri mu nyubako ya FPR i Rusororo. Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azahembwa 800,000Frw buri kwezi, imodoka nshya ndetse agirwe na Brand Ambassador wa Cogebank.

Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda azahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw), mu gihe igisonga cya kabiri we azagenerwa amafaranga n’ibihumbi magana atanu (500,000Frw).

PNG - 1.6 Mb
Mwiseneza yaje muri Miss Rwanda 2019 abantu basa nk’abatunguwe bagendeye ku buryo yaje (N’amaguru kubera nta bushobozi) nyamara ku ikubitiro yahise abona ’Pass’ yamwemereye gukomeza
PNG - 543.1 kb
Mwiseneza kandi hashingiwe ku bamutoye ku mbuga nkoranyambaga nta kabuza afite itiki imwerekeza mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero
PNG - 429.7 kb
Mwiseneza Josiane yanikiye bagenzi be mu matora yo ku mbuga nkoranyambaga

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rosina Kuya 11-01-2019

ariko kweri abantu banka umuntu wotera imbere ibyo yavuze yokora ninkibyo abandi ba miss Rwanda bagiye bemera ko bazokora.naho kumwita umuturagekazi ngo Abantu bashobora kugufata uko bishakiye bitewe nimyumvire yabo hama Imana nayo ikaberekako ataribo bakuremye.ahubwo igahita ikuriza ikagusumbisha abo bibwira ko aribo banyamugi.

Akajagari Kuya 4-01-2019

Banditsi biki. Kinyamakuru, mugire amahoro
Icyo nabasabaga, rwose mujye mwandika
Inkuru mwabanje gushishoza!
Ataribyo. Abantu bazabazinukwa
Iti kuberiki?
Ikibazo. Kigwingira nibyo bibazo bindi
Uwo mwari yavuze yuko agiye kubihagurukira akabirwanya ibyo bibazo
Bimaze igihe kinganiki mu Rwanda? Kuva
Kuri Kagame ukamanuka kugera kumudugudu. Bananiwe kurangiza ibyo bibazo. None uwo muturagekazi niwe ugiye
Kubirangiza???ibyo sugushaka kwirata
Hejuru yabo bamerewe nabi????

Matsiko Cyprian Kuya 4-01-2019

Ntakidashoboka,uburanga butandukanye nubuhanga. Turamushyigikiye

Matsiko Cyprian Kuya 4-01-2019

Ntakidashoboka,uburanga butandukanye nubuhanga. Turamushyigikiye

Matsiko Cyprian Kuya 4-01-2019

Ntakidashoboka,uburanga butandukanye nubuhanga. Turamushyigikiye