Mwiseneza Josiane yabuze muri Batanu batoranywamo Miss Rwanda 2019

Mu bakobwa 15 hagombaga gutoranywamo 5 ba mbere bagomba kuvamo Nyampinga w’u Rwanda 2019, bityo nyuma yo gusubiza ibibazo babajiwe buri umwe umwe, akanama nkemurampaka katangaje abakobwa batanu batarimo Mwiseneza Josiane nyamara benshi bemeza ko yasubije neza ibyo yabajijwe.

Abakobwa 15 batangiye babazwa ibibazo bitandukanye ni Murebwayire Irene (No. 18), Mukunzi Teta Sonia ( No. 10), Mwiseneza Josiane (30), Uwicyeza Pamela (No.29), Umukundwa Clemence (No. 24) , Gaju Anita (No. 35), Mutoni Olive (No 20), Inyumba Charlotte (No. 33), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09), Uwihirwe Yasipi Casimir (No. 21), Uwase Muyango Claudine (No. 01) , Uwase Sangwa Odille (No. 16), Bayera Nisha Keza (No. 22) Niyonsaba Josiane (No. 13) na Nimwiza Meghan (No. 32).

Nyuma yo kwiherera, abakemurampaka batangaje ko abakobwa batanu bagomba kuvamo Miss Rwanda 2019 bakomeza mu kindi cyiciro ari :

1. Uwihirwe Yasipi Casimir No 21

2. Gaju Anita No 35

3. Uwase Sangwa Odille No 16

4. Kabahenda Ricca Michaella No 9

5. Nimwiza Meghan No 32

PNG - 513.3 kb
Mwiseneza Josiane wavugishije benshi mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yabuze mu bakobwa batanu bagomba kuvamo uwambikwa ikamba.
PNG - 1.1 Mb
Mwiseneza Josiane ntiyabonetse muri aba bakobwa batanu bavamo Nyampinga w’u Rwanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo